AmakuruImyidagaduro

Mu Gitaramo cya Kigali Summer Fest hongewemo undi muhanzi wo muri Tanzania

Umuhanzi wo muri Tanzania Rich Mavoko, yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Summer Fest gitegerejwe abatari bake ku munsi w’ejo taliki ya 27 Nyakanga 2019.

Inzu ya The Mane ifasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo bya Muzika yagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iki gitaramo, imaze igihe itangaje abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Umugandekazi Sheebah Karungi aho azafatanya n’abahanzi b’abanyarwanda batandukanye.

Nyuma y’aba bahanzi hakaba hiyongereyeho umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Rich Mavoko, wabaye cyane mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi y’icyamamare ya Diamond Platnumznubwo kuri iyi nshuro atakibarizwamo.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi agera mu Rwanda uyu munsi ku wa Gatatanu kimwe na Karungi Sheebah.

Igitaramo kizaba ku munsi w’ejo tariki ya 27 Nyakanga 2019, kibere mu ihema rya Camp Kigali.

Uretse Sheebah Karungi na Rich Mavoko baturutse hanze y’u Rwanda, iki gitaramo kizaririmbwamo n’abahanzi nyarwanda nka; Bruce Melodie, Uncle Austin, Rafiki, Riderman, Social Mulah, Active, Amalon, Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly.

Rich Mavoko yongerewe mu bahanzi bazaririmba muri Kigali Summer Fest
Twitter
WhatsApp
FbMessenger