AmakuruAmakuru ashushye

Mu gihe coronavirus igihangayikishije Isi, Ebola yongeye gukaza umurego muri Congo

Mu gihe isi ihangayikishijwe bikomeye n’icyorezo cya coronavirus, kumunsi w’ejo kuwa gatanu nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubuzima ku isi OMS ryatangaje ko abantu bashya batanu bamaze kurwara Ebola mu burasirazuba bwa Congo guhera mu cyuweru gishize.

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko ku itariki 09 z’uku kwezi yishwe na Ebola mu mujyi wa Beni. Umusore w’imyaka 28 w’umumotari wari wamujyanye kwa muganga, nawe kuri uyu wagatanu abaganga basanze yarayanduye nk’uko OMS ibitangaza.

Nk’uko Ijwi rya Amerika ribivuga, abaganga kandi basanganye Ebola abandi bantu babiri, barimo umugore w’imyaka 43. Ariko ntibaramenya niba kwandura kwabo hari aho bihuriye n’iby’aba bagabo babiri.

Hashize iminsi ine ku italiki ya 12 y’uku kwezi, umwana w’umukobwa yitabye Imana nyuma yo kuvurirwa mu kigo kimwe n’uriya mugabo w’imyaka 28. Inzego z’ubuvuzi zatangiye gushakisha byihutirwa abantu bose baba baragize aho bahurira n’aba barwayi bose.

Ibi bije mbere y’uko OMS na Leta ya Repubulika ya iharanira Demokarasi ya Congo biteguraga gutangaza ku mugaragaro kuwa mbere, taliki ya 13 y’uku kwezi kwa kane, ko Ebola yatsinzwe burundu, nyuma y’iminsi irenga 50 yari ishize nta wundi muntu uramenyekana ko yanduye Ebola. Ibi ntibyashobotse rero.

Ebola yishe abantu 2,276 kuva mu kwezi kwa munani 2018,mu burasirazuba bwa Congo.

Ibintu bikaba bikomeje kuba bibi cyane kuko isi n’ubusanzwe yari yugarijwe na corona virus ubu ibibazo bikaba bishobora kuba bibi mugihe Ebola nayo yakomeza umurego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger