AmakuruInkuru z'amahanga

Mu gace k’Africa y’Uburasirazuba hateganyijwe umuyaga ukomeye wiswe Kenneth

Mu gace u Rwanda rurimo hateganyijwe umuyaga ukomeye bise Kenneth, mu taliki 25 na 28, Mata, 2019 umuyaga ushobora kuzangiza byinshi muri Mozambique na Tanzania agace gato.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Aimable Gahigi avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kintu uriya muyaga uzangiza  kandi ngo uzazana imvura iringaniye.

Amafoto y’ibyogajuru yerekana icyoko( epicenter) cy’uriya muyaga gituruka mu Nyanja y’Abahinde hejuru y’ibirwa bya Comoros na Madagascar werekeza muri Mozambique na Tanzania.

Ibinyamakuru byo muri Comoros bivuga ko ubuyobozi bwasabye ko ibibuga by’indege biba bifunze hamwe n’amashuri. Uyu muyaga uzaba urimo imvura nyinshi mu bice bya Mozambique na Tanzania

Ibihugu bya Mozambique, Malawi na Zimbabwe biherutse kwibasirwa n’undi muyaga bise Idai wishe abagera kuri 960 ukagakura mu byabo abagera kuri miliyoni eshatu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger