AmakuruImyidagaduro

Mu buzima habamo bombo hakanabamo urusenda n’amahwa: Anita Pendo

Anita Pendo, umunyamakuru akaba n’umu DJ ndetse n’umushyushyarugamba wamenyekanye cyane mu Rwanda, yagiriye inama bagenzi be b’igitsiba gore ko batagomba gucika intege n’ibintu bibakomerera mu nzira ibaganisha ku byo bifuza ngo kuko ntawugira icyo ageraho atavunitse yewe ko mu buzima burya habamo Ice cream na Bombo, hakanabamo urusenda n’amahwa.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Dunda cya KT Radio, yibukije ab’igitsina gore ko ubuzima butarangwa n’ibiryoshye gusa, abasaba kwihanganira n’ibisharira kuko nabyo bibamo.

Yagize ati” Ubuzima si ice cream gusa na bombo, ahubwo harimo n’ibirura byinshi. Mu buzima muzahura n’ibintu byinshi bibaca intege, ariko muzakomere kuko iyo uzi icyo ushaka urakomereka ariko icyo ushaka kugeraho ukakigeraho.’’

Anita yanabwiye umunyamakuru wa KT Radio ko umuziki ari cyo kintu cya mbere akunda cyane kikamutwara ubwenge, ngo ku buryo kuwumva bishobora gutuma akora no ku gisenge cy’inzu(Plafond). Yanabwiye abafana be batamuherukaga nk’umushyushyarugamba ko ubu yagarutse mu kibuga, bakaba bagiye kumubona henshi kandi kenshi ndetse anamara impungenge abantu ko umwaka utaha atazaba atwite ko yiteguye gukora cyane.

Anita Pendo yanabajijwe ku bijyanye no gutandukana na Ndanda bahoze babana ndetse bakanabyarana abana babiri, asubiza ko nta kintu na kimwe abivugaho nubwo Ndanda we hari ibyo yavuze , Anita we yahisemo kuryumaho kuko ari umubyeyi adashaka kubivugaho bitewe n’uko abona bishobora kugira ingaruka ku bana babiri be.

Yagize ati: “Sasa, iki kibazo narinshyiteguye, hari byinshi byavuzwe kandi na we hari ibyo yavuze (Ndanda), nahisemo kuceceka nubungubu ari byo ndi buhitemo kubera ko ndi umubyeyi, ikintu cyose ndi gukora aka kanya ndagikorera abana banjye, itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane, ejo n’ejo bundi sinkeneye ko abana banjye bazambaza ibibazo mama kubera iki? mama ibi ni ibiki?. Nshaka ko bakura nk’abandi bana, rero kubibarinda nukutajya mu rukundo rwanjye na papa wabo, ntabwo nshaka kubivugaho cyane ariko papa wabo hari ibyo yatangaje ntaragira icyo ndibuvugeho na gito, ubihakana abihakane, ugumana ibibazo mu mutwe we abigumanemo, kubera ko ndi umubyeyi ntabwo iki kibazo ngisubiza.”

Anita Pendo yanavuze ko iyo ari murugo akunda kureba filime z’urukundo n’urwenya, burya bwose ngo yikundira injyana ya Hip Hop , Dancehall na R&B.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger