AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mu Burundi harigukorwa imyigaragambyo yamagana radio mpuzamahanga ya RFI

Kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cy’Uburundi hatangiye imyigaragambyo yamagana radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ubutegetsi bushinja kutubahiriza ihame ryo kutabogama rigenga umwuga w’itangazamakuru mu kiganiro iherutse kugirana na Barankitse.Marguerite

Ubutumwa buhamagarira Abarundi bose kwitabira iyi myigaragambyo bwahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa kane nijoro.

Mu cyumweru gishize, RFI yagiranye ikiganiro na Madamu Barankitse – utavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uba mu buhungiro – wanenze ubutegetsi bw’u Burundi, umukuru w’igihugu na politiki y’iki gihugu.

Videwo yagaragaye mu ntangiriro y’iki cyumweru, yerekana umuyobozi wa komisiyo ya leta ishinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (CNC), avuga ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya, hanyuma hafatwe “ingingo ibereye” izatangazwa nyuma

Abaturage batangiye kujya mu mihanda itandiukanye

Nestor Bankumukunzi ashinja RFI kubogama mu kunanirwa kubaza ibibazo bihinyuza bisaba Madamu Barankitse gutanga ibimenyetso by’ibyo yavugaga muri icyo kiganiro.

Ntacyo RFI yari yatangaza ku mugaragaro ku myigaragambyo y’uyu munsi.

Itangazo rihamagarira Abarundi kwitabira iyo myigaragambyo ryavugaga ko izabera ku mirwa mikuru y’intara, ko “n’iyonka nta muntu n’umwe ukwiye gusiba” kandi buri komini izahagarara ukwayo. Uyu munsi abaturage babyukiye mu mihanda bafite ibyapa byamagana ibitangazamakuru birimo RFI, TV5 Monde n’ibindi, babishinja “kwivanga mu buzima bw’u Burundi” no “guha ijambo Marguerite Barankitse”.

Nta mutegetsi mu Burundi wigaragaje ahamagarira iyi myigaragambyo.

Imwe mu miryango yigenga ibogamiye kuri leta nka ACOPA, yasohoye amatangazo yamagana RFI n’ibindi bitangazamkauru byahaye umwanya Madamu Barankitse utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi.

Mu Werurwe uyu mwaka, ubutegetsi bw’u Burundi bwahagaritse burundu igitangazamakuru BBC gukorera mu Burundi ndetse na Radio Ijwi ry’Amerika.

Ku wa wa kane w’iki cyumweru, akanama gashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga mu nteko ishinga amategeko ya Canada kahaye Madamu Barankitse igihembo nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu

Abaturage b’Uburundi bahagurukiye kwamagana RFI
Twitter
WhatsApp
FbMessenger