AmakuruImyidagaduro

Mu bukwe bw’ ibwami Prince Harry yahaye umwanya w’icyubahiro inshuti ye y’imfubyi bahuriye muri Lesotho

Umusore w’imfubyi witwa Mutsu Potsane ukomoka muri Lesetho, Nyuma y’imyaka 14 y’ubucuti afitanye  n’igikomangoma Harry ni umwe mu bantu bari bafite umwanya w’icyubahiro mu bukwe bw’ibwami mu bwongereza  bwabaye ku wa gatandatu taliki 19 Gicurasi 2018.

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry cyahuye n’uyu musore akiri umwana muto ubwo yari afite ‘imyaka 4 mu 2004  mu biruhuko iki gikomangoma cyagiriraga mu gihugu cya  Afurika y’Epfo ndetse na Lesotho.  Ubucuti bwabo bukaba bumaze imyaka cumi n’ine.

Uyu musore Mutsu kuri ubu ufite imyaka 18  yari mubantu icumi bari bahagarariye  ikigo cy’imfubyi  cya Sentebale cyashinzwe mu 2006 ku bufatanye bw’igikomangoma Harry n’igikomangoma cya Lesotho Seeiso. Iki kigo kikaba cyarashinzwe mu rwego rwo kuryanya no  gufasha imfubyi za Sida. Lesotho ni igihugu cya kabiri kivugwaho kugira abarwayi ba Sida benshi cyane ku Isi.

Uhagarariye ikigo cya Sentibale chairman Johnny Hornby yavuze ko n’ubwo uyu musore wabonaga afite amasoni menshi ubu ameze neza dore ko yanarangije amasomoye. Ikigo cya Sentibale kibicishije kuri Twitter cyashimiye igikomangoma Harry.

https://twitter.com/Sentebale/status/997848030576611328

Mu bukwe bw’ibwami hari abashyitsi 200 bavuye mu bigo bitandukanye  bifasha bifite aho bihuriye n’iki gikomangoma Harry  cyamaze kurushinga na Meghan Markle, Abo bose uko bari 200 bari mu mubare 2,460  wabatumiwe kuza muri ubwo bukwe.

Harry na Mutsu bifotoreza mu biti bateye mu busitani  mu  2004
Harry ubwo nyongeraga guhura na  Mutsu  mu 2016 ubwo Igikombangoma Harry cyari kije gufungura ku mugaragaro ikigo gifasha cya Sentibale.

. 

Igikomangoma Harry na Mutsu Potsane akiri umwana muto bari kubaka ubusitani iwabo wa Mutsu muri Lesotho
Igikomangoma Harry na Meghan Markle mu bukwe bwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger