AmakuruImikino

 Mphande utoza Police ashimangira ko ashobora kwegukana shampiyona uyu mwaka

Albert Joel Mphande, Umunya-Zambia utoza ikipe ya Police FC ashimangira ko ikipe atoza iri mu yahanganiye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Police FC izashimangira koko ko ishaka igikombe cya shampiyona bitewe n’uko izitwara mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona izahuriramo na Bugesera.

Aya makipe yombi azacakirana ku cyumweru, mu mukino wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kicukiro. Ni umukino Police FC isabwa gutsinda kugira ngo yandikishe insinzi ya karindwi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, dore ko mu mikino 10 ya shampiyona iyi kipe imaze gukina yatsinzemo itandatu, inganya ibiri inatakaza indi ibiri.

Iyi myitwarire ishyira iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20, atanu inyuma ya APR FC iyoboye shampiyona. Iyi APR kandi igomba kuzisobanura na Police FC mu mukino bafitanye w’ikirarane.

Ku bwa Mphande utoza Police FC, ngo kuba barerekanye ko bashobora gutsinda ikipe iyo ari yo yose bibashyira mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Azam Rwanda Premier league y’uyu mwaka.

Ati”Turimo turitwara neza n’ubwo hari imikino mike twatakaje, kandi Twerekanye ko dufite ubushobozi bwo gutsinda ikipe iyo ari yo yose . Turi mu bahatanira igikombe cya shampiyona.”

Mphande wasimbuye Seninga muri Police FC akomeza agira ati”Mfite ikipe nziza n’abakinnyi bafite impano. Ikindi dukomeje kwitwara neza. Twigeze guhura n’ikibazo cyo kudahozaho, gusa ndizera ko cyakemutse, intego ni ugukomeza kwitwara neza dutsinda buri mukino kugeza ku mpera za shampiyona.”

Police FC igomba kwakira Bugesera ku cyumweru, mu gihe APR FC bahanganye izacakirana na Gicumbi ku munsi w’ejo. Mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yaba itsinzwe na Gicumbi, yasigara irusha Police FC amanota abiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger