AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba perezida yakoze ubukwe ( Amafoto)

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2017, ku mwanya yari ahataniye na Perezida Paul Kagame na Dr Frank Habineza,yakoze ubukwe.

Ubu bukwe bwa Philippe w’imyaka 48 y’amavuko, bwabaye ku Cyumweru taliki  15 Nzeri 2019, Dr Frank Habineza bahatanye mu matora nawe akaba yari mu babutashye.

Mu masaha ya mugitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nibwo Mpayimana Philippe yagiye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, agasaba akanakwa umugore we Uwamahoro Jacqueline basanzwe babana ndetse banafitanye abana babiri. Muri iyi mihango yo gusaba no gukwa hagaragayemo udushya dutandukanye.

Mu byatunguranye harimo kuba Mpayimana yarakoye umugore we inka y’imbyeyi iri kumwe n’inyana yayo, akaba yaranatangaje ko we adashyigikiye ibisigaye bikorwa na benshi muri iki gihe byo gukwa amafaranga.

Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ibi biriro, Mpayimana yahaye nyirabukwe impano ya televiziyo igezweho (Flat Screen).

Gufata irembo byari byarabaye mu kwezi k’Ukuboza 2014, ndetse tariki 6 Ukuboza 2014 nibwo basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Mpayimana Philippe yari yaratandukanye byemewe n’amategeko n’umugore wa mbere bashakanye, amakuru atugeraho akaba ashimangira ko babonye gatanya mu mwaka wa 2012.

Mpayimana Philippe n’umugore we bakoze ubukwe

Yhaye nyirabukwe impano ya Television

Dr Frank Habineza yatashye ubu bukwe
Dr Frank Habineza wahataniye umwanya wa Perezida mu gihe kimwe na Mpayimana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger