AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mozambique:Hamenyekanye umubare w’ingabo z’u Rwanda zimaze gipfa mu gihe ibyihebe birenga 100 bimaze kwicwa

Kuva mu Nyakanga ingabo z’u Rwanda zakwinjira mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru ya Mozambique hamaze gupfa abasirikare bane b’u Rwanda, nk’uko umuvuguzi w’ingabo abivuga.

Col Ronald Rwivanga, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yabwiye Umunyamakuru Anne Soy wa BBC ko bamaze kwica abarenga 100 muri izo nyeshyamba kuva bahagera,mu gihe u Rwanda rumaze gutakaza ingabo 4.

Ati: “Umwanzi yapfushije abarenga 100, abo ni abo twabonye n’amaso ariko hari n’imirambo bahunganye bityo ntituzi neza umubare nyawo w’abo bapfushije.

“Birababaje ko natwe ku ruhande rwacu twapfushije bane kuva byatangira.”

Uruhande rw’ingabo za Mozambique, zifatanyije iyi ntambara n’iz’u Rwanda, ntiruratangaza niba hari abo rwatakarije mu mirwano.

Nyuma y’iminsi ingabo z’u Rwanda zihagurutse i Kigali mu kwezi kwa karindwi, umuvugizi wazo yabwiye BBC ko ikiguzi cy’iyi ntambara u Rwanda ari rwo rwemeye kucyishyura.

Ubu, yavuze kandi ko icyazijyanye muri Cabo Delgado kitararangira bityo igihe cyo kuhava kitaragera.

Kuva mu 2017 izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zigaruriye uduce twinshi twa Cabo Delgado, zica abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu abandi ibihumbi amagana barahunga.

U Rwanda ruheruka kujyanayo abandi banyamakuru kubereka uko byifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Anne Soy wa BBC yaganiriye n’abaturage batahutse n’abakiri mu nkambi.

Mu gutembereza abanyamakuru barinzwe n’abasirikare b’u Rwanda, hafi aho abana barakina umupira, biraboneka nk’ibisanzwe, nk’abafite amahoro.

Hamiss Juma w’imyaka 18 aherutse gutahukana n’umuryango umucumbikiye, kimwe n’abandi babarirwa mu bihumbi bari barahunze.

Juma ati: “Buri gihe twabaga tubahunga, badufata bakadukubita, bakadukubita bikomeye cyane, bishe kandi abantu benshi dukomeza guhunga.

“Inzu zacu zarashenywe, insengero barazisenye, kugeza ubu ntitwumva icyo bashaka.”

Izi nyeshyamba zivuga ko zikorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, uwo mutwe nawo wigambye gukorana na zo unakangisha u Rwanda kwihorera ku kwivanga muri iyo ntambara.

Ariko abasesenguzi bamwe bavuga ko nta mikoranire itaziguye iri hagati y’izo nyeshyamba, zigizwe ahanini n’insoresore zo muri ako gace, na Islamic State uretse guhurira ku bikorwa by’iterabwoba.

Kuki u Rwanda ruri muri iyi ntambara?

Col Rwivanga ati: “Twasezeranyije kujya kurengera abasivile aho badafite amahoro hose, ni ibintu twizera, ni ibintu natwe twabayemo, twumva dukwiye kuba mu bikorwa byose byagarurira abaturage umutekano aho twahamagarwa hose”.

Muri Mozambique no mu Rwanda hari abanenze n’abagaragaje impungenge zabo ku kwinjira muri iyo ntambara kw’ingabo z’u Rwanda, n’abandi babishimye bavuga ko byari bikwiye.

Miabone Toto, umugore ukiri mu nkambi y’impunzi mu kandi gace ka Cabo Delgado hamwe n’umuryango we, ibyabo byose aho babaga mbere byarashenywe.

Yabwiye BBC ati: “Turashaka gutaha, ariko mu rugo nta kintu mfite, nta na kimwe.”

Ubwo yari yasuye aka gace muri ’weekend’ ishize, Perezida Paul Kagame yabwiye ingabo z’u Rwanda zihari ko akazi gatangiye.

Yagize ati “… Hari igikorwa twakoze kuva mu ntango, ni ukubohora iyi ntara. Igikorwa kigiye gukurikira ni ukurinda no gusana iyi ntara”.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yumvikanye ashima ingabo z’u Rwanda ku butwari no kubafasha kubohora iyo ntara.

Inyeshyamba zaneshejwe bikekwa ko zihishe mu mashyamba mu majyepfo, urugamba rwo kuzirwanya biboneka ko rutararangira kuko impungenge ziteje zikigaragara.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger