AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mozambique: Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu ishyamba Ingabo z’u Rwanda zongeye guhombya bikomeye inyeshyamba

Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu ishyamba mu gace ka Mbau muri Mozambique, ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zigaruriye akandi gace kari karabaye indiri y’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado birakomeje hagati y’izi ngabo zombi zahuje imbaraga mu guhashya ibi byihebe byiyitirira Al Shabab.

Mu birometero nka bitanu utarinjira Mbau, ingabo z’u Rwanda zasakiranye n’umutwe w’ibyihebe biri hagati ya 80-100, bihatakariza abarwanyi 11.

Aba barwanyi bari barahungiye muri Mbau,ubwo bateshwaga icyicaro gikuru cyabo cya Mocimboa da Praia bakubiswe inshuro n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike.

Mbau ni agace kari mu bilometero 45 uvuye Mocimboa da Praia.

Ni ahantu hari amashyamba akomeye ameze nk’ayo muri Nyungwe. Byakunze kuvugwa ko izo nyeshyamba zihifashisha nk’aho zikorera imyitozo.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gufata ako gace cyagezweho nyuma y’imirwano yari ihamaze iminsi. Yahereye mu bice bya Chinda n’ahandi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yabwiye IGIHE ko nubwo Mbau yafashwe, ibikorwa byo kurwanya iyi mitwe bikomeje.

Ati “Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.”

Ibyumweru bisaga bibiri bishize byabaye iby’urugamba rukomeye kuri abo barwanyi dore ko aribwo batsimbuwe mu birindiro bikuru byabo mu gace ka Mocímboa da Praia.

Ni nyuma y’urugamba rukomeye rwagabwe, Ingabo z’u Rwanda zimwe zinyuze mu gace k’Amajyaruguru izindi mu Burengerazuba.

Zimwe zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi zaturutse ahitwa Palma mu gihe izindi ziyobowe na Lt Col James Kayiranga zaturutse ahitwa Awasse.

Amakuru avuga ko izo ngabo zijya gutera Mbau, zaturutse mu bice bya Mocímboa da Praia, izindi zituruka Mueda ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zose zaturutse mu mpande ebyiri ku buryo byazibashishije gutangatanga abo barwanyi.

Amakuru yaturutse muri Mozambike yavuze ko ibitero byatangiye wa Gatatu, habanza ibitero by’indege mu ishyamba impande zombi zarwaniyemo,byari bigamije gutatanya izo nyeshyamba ku buryo zitsinsurwa mu buryo bworoshye.

Usibye Mbau, akandi gace bivugwa ko gasigaye mu maboko y’izo nyeshyamba ni akitwa Siri I na Siri II.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger