AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique: Mu mirwano ikomeye ingabo z’u Rwanda zongeye kwahuka mu byihebe zibyambura ibikoresho (Amafoto)

Ku wa 27 Ukwakira 2021, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zakomeje ibikorwa byo guhashya ibyihebe mu mashyamba ya Cabo Delgado, kuko ibyihebe byagiye bikurwa mu birindiro bikuru byabyo byagiye bibyimurira mu tundi duce.

Hashize iminsi hari kuvumburwa ibirindiro bishya bitandukanye by’ibyihebe biherereye mu gace kari hafi y’umugezi wa Muela.

Iki gikorwa cyo guhiga ibyihebe cyakozwe mu rwego rwo gusenya no kurandura burundu uwo mutwe w’iterabwoba wari warayogoje intara ya Cabo Delgado.

Nyuma y’uko ibyihebe byambuwe ibirindiro byari bifite muri Siri 1 na Siri 2 bikerekeza mu mashyamba yo hakurya y’umugezi wa Messalo, ibindi byerekeje mu gace kari ku mugezi wa Muela mu karere ka Mocimboa, bihashyira inkambi zitandukanye.

Ingabo z’u Rwanda zambuye ibyihebe ibikoresho byifashishaga mu kuyogoza abaturage

Bimaze kumenyekana ko ibyihebe byashinze inkambi nshya, ingabo z’u Rwanda zakomeje kubakurikirana, zibakwiza imishwaro ari nako babambura abaturage bagizwe ingwate.

Iyi operasiyo yakorewe rimwe n’indi yakorewe mu gace ka Nakidunga na Nazimoja, aho ibyihebe byaguwe gitumo n’ingabo z’u Rwanda, kimwe kihasiga ubuzima ibindi biracika.

Aka gace kari hafi y’inyanja mu birometero 25 uvuye Mocimboa da Praia. Abaturage bagera kuri 12 barimo abagore n’abana bahise bishyikiriza ingabo z’u Rwanda.

Muri izi operasiyo, ibyihebe byambuwe ibikoresho birimo imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG n’amasasu yazo, ibikoresho by’itumanaho rya gisirikare (ibyombo) bigera kuri 26, telefone zigendanwa umunani na, ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Laptop 10 n’ibicapa impapuro (printers) ebyiri na projecteurs imwe.

Ibi byihebe mu myaka itatu ishize, byirukanye abasaga 800, 000 mu byabo, imitungo yabo myinshi irasahurwa indi irangizwa.

Muri iyo mitungo hari bimwe na bimwe usanga binyanyagiye mu mashyamba aho ibyihebe byari byihishe nk’imodoka, moto, ibikoresho byo mu biro ndetse n’ibyo mu rugo.

Muri iyi minsi ibikorwa byo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kubikora zibifatanya no gufasha abaturage bari barafashwe bugwate n’ibyo byihebe, zikabafasha kuva mu mashyamba no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko mu bihe byahise hazaga abasaza n’abakecuru, ariko kuri ubu hari kuza abagore bakiri bato n’abana.

Iyo uganiriye n’aba baturage, bavuga ko bari barambiwe guhora biruka mu mashyamba, aho bari babayeho nabi bahohoterwa n’ibyihebe.

Uwitwa Leisha Sumaye yagize ati “Twari turambiwe ubuzima bw’ishyamba; Al Shabab yaradushimuse maze idutwara mu mashyamba aho yirwaga idukubita, bamwe muri twe barishwe, badufataga nk’ihene cyangwa inyamaswa”.

Sumaye yishimiye uburyo bakiriwe neza n’ingabo z’u Rwanda kandi ko babayeho neza, ubu bizeye ko bagiye gusubira kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi ntacyo bikanga.

Guhera muri Nyakanga uyu mwaka nibwo ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique batangije ibikorwa byo guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado, aho byari bimaze imyaka isaga itatu biyigaruriye.

Uduce twinshi ibyihebe byari byarafashe twarabyambuwe, byimukira mu mashyamba ari naho ibikorwa byo kubarwanya byakomereje.

Ingabo z’u Rwanda zagaruje imodoka ibyihebe byari byarambuye abaturage

IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger