AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique: Abaturage baravuga imyato ingabo z’u Rwanda zakoze ibyo bafataga nk’inzozi

Abaturage bo muri Mozambique bavuze ko ubu bari kuryama bagasinzira, nyuma ya ho ingabo z’u Rwanda zibagobotse zikirukana inyeshyamba zari zarigaruriye ibice bimwe na bimwe byo muri iki gihugu.

Aba baturage ny’umwihariko abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado bazirikana umusanzu ukomeye w’Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda mu kubohora ibice byari byarigaruriwe n’ibyo byihebe.

Abo baturage bavuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikigera ku butaka bwa Cabo Delgado umutima wasubiye mu gitereko, bagashimira Leta y’u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame utarazuyaje gutanga ubufasha ubwo yiyambazwaga na Leta ya Mozambique.

Abakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba bari mu nkambi ya Quitunda, ahitwa Afungi akarere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado, ituranye n’ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo w’abimuwe n’uruganda rwa Gas LNG.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Quitunda SP Pedro da Silda Negro, yatanze uburenganzira bwo kwinjira muri iyi nkambi irimo abasaga ibihumbi 10, ndetse afasha no kubona abaturage bavuga Igiswahili dore ko banaturanye na Tanzania.

Mbere ya byose ariko Komanda wa Polisi yabanje gusobanurira abaturage ko abashyitsi abazaniye ari abanyamakuru bo mu Rwanda baje kwihera ijisho ibikorwa by’indashyikirwa by’ingabo na Polisi y’u Rwanda byo kubohora uduce twibasiwe n’imitwe y’iterabwoba ku bufatanye na Mozambique.

Ati: “Nyuma y’ingabo, aba baje ni abanyamakuru hano iwacu tubita majurnalista, aba ni majurnalista bavuye mu Rwanda, baje nyuma y’ingabo z’icyo gihugu zaje kudufasha guhangana n’abakora iterabwoba, baje kureba uko tubayeho.”

Ku bavanywe mu byabo n’ibyihebe, intimba ni yose ku mutima. Bamwe babuze ababo, bamwe bacujwe ibyabo, abandi ibyo byombi byabahuriyeho.

Umwe mu bagore bavanywe mu byabo yagize ati: “Ibyihebe byanyiciye umugabo, bica muramukazi wanjye, umugabo we n’undi mukobwa tuvukana duhuje mama. Dusubirayo nanone bica umuvandimwe wanjye tuvukana. Turagaruka tuba aho, turahangayika imbunda zihora zirasa.”

Umwe mu bagabo uri muri iyi nkambi we yagize ati: “Ibyo biriya byihebe bikora ni bibi cyane. Iyo bageze ahantu bafata abantu bakabica nabi nk’abica ihene, bica umuntu bakamujugunya aho, hari n’aho bacagagura umuntu mo ibice bagasiga ahongaho. Kubera ibyo bikorwa imitima y’abantu bose irashavuye cyane.”

Undi ati: “Byatugizeho ingaruka mu buryo bukomeye nanjye ubwanjye uko umbona batwaye barumuna banjye 2 n’abana 2 na n’ubu ntibaragaruka, ubwo ibyihebe byinjiraga muri Palma, baraje barabatwara ariko kugeza n’ubu ntibarabagarura.”

“[…] Ibyihebe byaraduteye mu gihugu cyacu, abantu twari twibaniye neza baraza bica abirabura bica abazungu, ibintu byarangijwe, ibintu byinshi cyane.”

Kuva abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize, bafatanyije n’inzego z’umutekano z’iki gihugu bamaze kwirukana ibyihebe byajujubije abaturage mu mijyi n’udusantere tw’ubucuruzi dutandukanye.

Ibibera ku rugamba, abaturage barabikurikira kandi byabateye no kugaragaza icyo batekereza ku nzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’iki gihugu cyatabaye Mozambique ku ikubitiro.

Umwe ati: “Kuva bahagera bagaragaje ko bahawe amasomo ahagije yo guhangana n’iterabwoba. Ku bw’ibyo turabashimiye cyane, turashima Ingabo z’u Rwanda, kandi tunashimira Perezida Paul Kagame, kubera ukuntu yadutabaye akaba akomeje kudutabara kugeza magingo aya uburyo yohereje ingabo ze bigaragaza ko muri Afurika hari ugutahiriza umugozi umwe. Ku bw’ibyo turamushimye cyane.”

Undi ati: “Tukimara kumva ko hari ingabo z’u Rwanda zije hano, mbere y’uko zinahagera kumva gusa ko hagiye kuza ingabo z’u Rwanda, twatangiye gushimira. Ubu rwose turaryama tugasinzira, turasinzira pe kuva ingabo z’u Rwanda zahagera! Baba bari mu ishyamba twe tugasinzira nta rusaku rw’imbunda tucyumva, ibyihebe ntitukibyumva.”

“[…] Kuri njye kuza kw’Ingabo z’u Rwanda, bituma nshimira cyane kuko ubu turasinzira neza, ntabwo imitima yacu igishikagurika, dutangiye gutuza, kubera kuba barahageze, bagafatanya n’ingabo za hano muri Mozambique, rwose babyumve turabashimiye cyane.”

Agace inkambi y’impunzi ya Quitunda iherereyemo kegereye icyambu cya Afungi ku Nyanjya y’Abahinde.

Uretse kuba muri aka gace hacukurwa gas, haratutumba ibikorwa by’iterambere bitabura kwiyongera mu gihe ibyihebe byaba bitsinzwe burundu.

Ingabo na Polisi y’u Rwanda zambariye uru rugamba, abaturage bo mu ntara ya Cabo Delgado bavuga ko rushimangira ubumwe bw’Abanyafurika no guharanira agaciro k’abatuye uyu mugabane.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger