AmakuruAmakuru ashushye

Mozambique: Abasirikare babiri mu bagiye guhangana n’inyeshyamba bamaze kuhasiga ubuzima

Raporo y’Ubutumwa bw’Umuryango w’ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Mozambique (SAMIM), igaragaza ko abasirikare babiri bamaze kugwa muri icyo gihugu, mu gihe ku ruhande rw’umutwe bahanganye hafashwe ibikoresho byinshi.

Muri Nyakanga nibwo SADC yohereje umutwe w’Ingabo muri Mozambique, ugizwe n’abasirikare baturuka muri Angola, Botswana, Lesotho, Afurika y’Epfo na Tanzania, mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni intara yibasiwe n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro bikekwa ko ukorana na Islamic State, wavanye mu byabo abaturage basaga 800,000 ndetse abagera mu 3000 bishwe guhera mu 2017.

Ubutumwa bwa SAMIM bwatangiye ku wa 9 Kanama 2021, bugomba kumara amezi atatu ashobora kongerwa bibaye ngombwa.

Ubuyobozi bwa SADC bwatangaje ko Ingabo zoherejwe muri ubwo butumwa zifatanyije n’iza Mozambique (FADM), zashoboye gukurikirana umwanzi mu bice bya Muera, mu majyepfo ya Mbau ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

Bukomeza buti “Zafashe umwe mu barwanyi, ibikoresho byinshi birimo imodoka, intwaro n’inyandiko. Uwo murwanyi wafashwe yashyikirijwe FADM naho inyandiko zisangizwa izindi ngabo kugira ngo zifashishwe mu iperereza.”

“Ku rundi ruhande rubabaje, ingabo za SAMIM ziheruka gutakaza abasirikare babiri mu mpanuka. Umusirikare wa Botswana ku wa 29 Nyakanga 2021 yakoze impanuka y’imodoka yatwaye ubuzima bwe, mu gihe undi ukomoka muri Tanzania yaguye mu mpanuka y’indege ku wa 28 Kanama 2021.”

Imirambo yabo yoherejwe mu bihugu bakomokamo, ndetse SADC yihanganishije imiryango yabo.

Kugeza ubu ku ruhande rw’Ingabo z’u Rwanda na zo ziri muri Mozambique, zikomeje gufasha abaturage gusubira mu byabo nyuma yo kwirukana abarwanyi mu birindiro byinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger