AmakuruImyidagaduro

Mowzey Radio hari umushinga yari afite mu myidagaduro y’abana mu Rwanda

Nyakwigendera Moses Nakintije Ssekibogo wamamaye cyane  nka Mowzey Radio  hamenyekanye imwe mu mishinga yari afite mu nzozi ze ndetse yifuzaga gushyira mungiro ataritaba Imana.

Imwe muri iyi mishinga harimo iyo kuzasubira ku ishuri akongera impamyabumenyi ze ngo byari kuzatuma abasha gukora ikintu ntangarugero mumpano ye yari afite kuburyo cyari kuzatuma aho yibukwa n’abantu benshi ku Isi yose.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyandika kubijyanye n’imyidagaduro Ugbliz kivuga ko Mowzey Radio yari afite undi mushinga ukomeye mu myidagaduro y’abana kubutaka bunini yari yariyaraguze mu Rwanda. Aho yateganyaga kuhubaka ikigo cy’imyidagaduro y’abana ahantu hatara menyekana kugeza ubu.

Iyi mishinga yose Radio yari afite yahagaze ku itariki ya 01 Mutarama 2018  ku munsi twakita ko ari uw’agahinda m’uruganda rw’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no muri Afurika yose ubwo hamenyekanaga inkuru ibabaje cyane yavugaga ko icyamamare Mowzey Radio yashizemo umwuka, atakibarizwa mu Isi yabazima.

Azize imirwano yabereye mu kabari ka De Bar, Entebbe mu biremetero 35km uvuye mu mujyi wa Kampala, yashizemo umwuka ubwo yari mu bitaro bita Case mu mujyi wa Kampala.  Radio yashyinguwe kuwa 3 Gashyantare mu gace ka Kagga, Entebbe.

Nyakwigendera Mowzey Radio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger