AmakuruAmakuru ashushye

Moto zikoresha amashanyarazi zamaze kugera mu Rwanda

i Kigali herekanywe moto zikoresha ingufu z’amashanyarazi, u Rwanda ruvuga ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya imyuka yangiza ikirere.

Kompanyi yitwa Safi Ride E-mobility uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 8 Ukwakira 2019 i Kigali yerekanye moto izanye ku isoko ry’u Rwanda zikoreshwa n’ingufu z’amashanyarazi,abazanye izi moto batangaje ko bagiye gushyira mu gihugu hose ‘station’ zo gushyira umuriro w’amashanyarazi (umuyagankuba) muri izi moto.

Safi Ride E-mobility bazanye izi moto bavuga  ko iyi moto iyo ‘battery’ yayo yuzuye neza igenda 90Km, kuyishyiramo umuriro ikuzura bifata iminota 45.

Ikompanyi yitwa Safi Ride E-mobility, yerekanye sitasiyo zizajya zifashishwa mu gusharija moto zikoresha amashanyarazi igiye kuzana mu Rwanda.

Niyonkuru Christelle umuyobozi wungirije w’iyi kompanyi (Safi Ride E-mobility)yavuze ko izi moto bazatangira kuziha abamotari mu kwezi gutaha, umwaka utaha ngo nibwo bazatangira kuzicuruza ku bantu batari abamotari bazikeneye

Mu kwezi kwa munani Perezida Paul Kagame yavuze ko bene izi moto “zizaza vuba gusimbura moto zisanzwe, zihumanya ikirere” ibi yabitangaje ubwo yari mu biganiro bihuza urubyiruko rw’imbere no hanze y’igihugu, bizwi nka ‘Meet the President’ yavuze ko hari umushyitsi wasuye u Rwanda baganiriye, amugezaho igitekerezo cyo gukoresha moto z’amashanyarazi.

Taxi moto zitegwa n’abantu benshi mu mijyi mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora nka taxi bageraha hafi ku bihumbi 20.

Umuyobozi w’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko izi moto nizitangira gukoreshwa bizagabanya ikintu kinini mu bijyanye no guhumanya ikirere kuko mu nyigo bakoze basanze ibinyabiziga ari byo bihumanya ikirere cyane.

Ushinzwe ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Byiringiro Alfred, yemeza ko izi moto zikoresha amashanyarazi zizatanga umusaruro mwinshi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ikompanyi yitwa Safi Ride E-mobility, yerekanye sitasiyo zizajya zifashishwa mu gusharija moto zikoresha amashanyarazi

Safi Ride E-mobility yerekanye moto zikoresha amashanyarazi yagaragarije abanyarwanda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger