AmakuruInkuru z'amahanga

Money Heist izwi nka La Casa de Papel yaciye agahigo ku Isi

Money Heist izwi nka La Casa de Papel kugeza ubu ni filimi yaciye agahigo ko kuba ari yo filimi iri gushakishwa cyane ku Isi muri ibi bihe byo kuguma mu rugo. Iyi ni filimi aho abakinnyi bahisha imyirondoro yabo ndetse bakaniyita amazina y’imijyi itandukanye nka Tokyo, Lisbon, Lion, Nairobi ya hano hirya muri Kenya n’indi itandukanye.

Ni byo wasomye neza, muri ibi bihe byo kuguma mu rugo iyi filimi ikinwamo inkuru ishingiye ku bujura muri bank zo muri Espagne niyo iri gushakishwa cyane , ni yo iri kuvugwa cyane ku buryo bamwe bari gutera urwenya bavuga ko iyi gahunda ya Guma mu rugo yaba ari umupangu w’umugabo w’umuhanga cyane ugaragaramo ategura gahunda yo kwiba Álvaro Morte uzwi nka Professor kugirango filime yabo irebwe cyane.

i Money Heist cyangwa se La Casa de Papel igice cyayo cya kane cyasohotse ku wa 03 Mata, ariko ni yo yari inkuru hirya no hino ku Isi ndetse abantu bafite amatsiko yo kumenya ibizakurikiraho kuko aho igice cyayo cya gatatu cyarangiriye, isosi y’ibi bisambo byo muri iyi filimi yari iguyemo inshishi kuko Professor yari guhigwa bukware ndetse bagiye kumufata ndetse n’umugore we bamufashe,  gusa iyi filimi nibwo yari igiye kuryoha.

Abantu benshi wabaza icyo bari gukora mu rugo muri ibi bihe, ntibarangiza interuro ebyiri batakubwiye ko ko bareba filimi kandi ntabwo haburamo Money Heist.

Iyi ni filime yakunzwe cyane kuva mu myaka mike ishize, nyamara yatangiye ifatwa nk’ibintu biraho, itambuka muri Espagne kuri Televiziyo yitwa Antena 3, itangira igizwe n’uduce 15 twanditswe na Álex Pina.

Mu 2017 Netflix yegukanye uburenganzira bwo kuyerekana ku Isi yose, igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Ibice bibiri bya mbere bigaruka ku mugambi uba waracuzwe wo kujya kwiba amafaranga yo muri Royal Mint i Madrid muri Espagne, inzu icapirwamo amafaranga y’icyo gihugu, bateganya gukora nibura miliyari €2.4 bakazicikana. Iyo nyubako bayigeramo bakanagira imbohe abantu 67 baba bayikoramo.

Ni igikorwa ariko kidahira ayo mabandi aba ayobowe na Professor (Álvaro Morte) we uba uri ahandi hantu, kuko igice cya gatatu kijya kurangira Nairobi akaraswa, Lisbon agafatwa ndetse bigakekwa ko yapfuye ku buryo abandi baba baheze muri iyo nyubako.

Iyo filime iri mu cyesipanyole (Spanish) ariko hari iyasemuwe [dabbing] mu Cyongereza binyuze mu bandi bakinankuru, ariko ku babishaka iguma mu rurimi rwayo, hasi hakiyandika amagambo y’Icyongereza.

Kuva igice cya kane cyajya hanze, ubu niyo filimi ishakisha cyane kurusha izindi zose ku Isi. Kuva tariki ya 3 kugera ku ya 5 Mata, iyi filimi yari mu zishakishwa cyane inshuro 31.75 ugereranyije n’izindi ica kuri Game of Thrones, The Walking Dead, Brooklyn Nine-Nine na Westworld.

Mu minsi itatu ya mbere ikijya hanze, yahise irebwa cyane inshuro 36.6% ugereranyije n’uko igice cyayo cya kane cyarebwe. Bigaragazwa n’uko ubwo igice cya gatatu cyasohokaga muri Nyakanga, hagati ya tariki 19 na 21, cyari kimaze kurebwa n’abantu biyongereyeho inshuro 23.24 ugereranyije n’izindi filimi z’uruhererekane ndetse yahise iba filimi ya kane y’uruhererekane yashakishwaga cyane ku Isi.

Abafashe ifatabuguzi rya Netflix bashobora kureba Money Heist ku bikoresho bitandukanye birimo telefoni ngendanwa, tablets, televiziyo na mudasobwa. Gusa mu Rwanda abasanzwe basobanura filimi bayisobanuye mu Kinyarwanda aho imvugo gutegura, ugatwika ugahita wimanukira ariyo yiganje muri filimi yasobanuwe na Rocky Kirabiranya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger