AmakuruImikino

Mo Salah ashobora gufatirwa ibihano byatuma adakina imikino ya shampiyona isigaye

Mohammed Salah ukinira ikipe ya Liverpool ashobora gufatirwa ibihano n’agashami gashinzwe imyitwarire muri Premier league, byanatuma adakina imikino ibiri isigaye ngo iyi shampiyona isozwe, nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje mu mukino wa shampiyona ikipe ye ya Liverpool yanganyijemo 0-0 na Stoke City ku wa gatandatu.

Mu mukino w’umunsi wa 36 wa shampiyona Liverpool yari yakiriyemo Stoke City kuri Anfield Road, ukarangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, Mohammed Salah yagaragaye asa n’aho akubita ingumi Umuhorandi Bruno Martins Indi mu gice cya mbere.

Umusifuzi Andre Marriner ntacyo yigeze akora ku byabaye, gusa abagabo batatu bashinzwe imyifatire muri Premier league bagiye gusubira mu mashusho incuro eshatu mu rwego rwo gusuzuma niba uyu rutahizamu uheruka kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka yari akwiye guhabwa ikarita itukura.

Mu gihe yaba ahamwe n’iri kosa, Mohammed Salah afite uburenganzira bwo kujurira no kugira icyo avuga ku bihano byamufatirwa, gusa mu gihe ibi byaba bidakunze yahagarikwa imikino itatu muri shampiyona y’Abongereza gusa kuko iyi shampiyona ibura imikino ibiri ngo isozwe, yasiba umukino Liverpool izahuramo na Chelsea ndetse n’uwa Brigthon.

Liverpool iracyari mu nzira yo kuba yabona umwanya mu makipe ane ya mbere ashobora kuzakina EUFA Champions league, gusa izi nzozi zishobora kurangizwa na Chelsea mu gihe yaba itsinze iyi kipe y’umutoza Jurgen Klopp.

Ku rundi ruhande Mohammed Salah we ayoboye irushanwa rw’ushobora kwegukana urukweto rwa zahabu muri Premier league n’ibitego 31, akaba ari imbere ya Harry Kane wa Tottenham kuri ubu ufite ibitego 26.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger