AmakuruAmakuru ashushye

#MissRwanda2019: Umukobwa wa Gatatu wari uhataniye ikamba arasezerewe (+AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Mutarama 2019, Umurungi Sandrine yabaye umukobwa wa Gatatu usezerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 nyuma ya Igihozo Darine waraye asezerewe mu irushanwa na Higiro Joally wasezerewe bwa mbere.

Mbere yo gusezererwa abakobwa bose bari basigaye uko bari 18 mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, bakoze ikizamini ku bijyanye n’umuco nyarwanda. Iki kizamini cyabaye nyuma y’uko aba bakobwa bari bamaze kwitoza ibijyanye n’imbyino za Kinyarwanda

Iki kizamini cyatanzwe n’umwalimu muri Kaminuza, Nyirishema Célestin, muri iki kizamini  uyu mwalimu yagendaga  ahamagara umukobwa umwe umwe akinjira mu cyumba cyo kubarizwamo akabaha amanota akurikije uko basubizaga.

Buri mukobwa yabazwaga ku bijyanye n’uruhare rw’ubugeni n’umuco mu kubaka igihugu, iki kizamini cyasize abakobwa 11 aribo babonye itike yo kuguma mu mwiherero muri 18 bari basigaye, hanyuma, batanu batoranyijwe hashingiwe ku majwi y’aba babatoye kuri SMS naho umwe yatowe na bagenzi be, mu gihe usigaye ahita asezererwa.

Nyuma na nyuma Umukundwa Clemence (No.24) na Umurungi Sandrine (No.19) nibo bakobwa bari basigaye bagenzi babo uko bari 16 bari babashije gukomeza batora bahitamo utaha cyangwa ukomezanya nabo mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019.

Nkuko urubuga rwa Twitter rwa Miss Rwanda rubyerekana Umukundwa Clemence (No.24)  yagize amajwi 9 yahawe n’abagenzi be bagize amahirwe yo gukomeza naho Umurungi Sandrine we yagize amajwi 7 bimuviramo gutaha.

Abakobwa batanu bari imbere mu majwi ya telefoni hakurikijwe uko batowe kuri SMS uyu munsi

  • 1. Mwiseneza Josiane (21,937)
  • 2. Uwicyeza Pamella (18,930)
  • 3. Niyonsaba Josiane (18,021)
  • 4. Mutoni Oliver (17,969) 5.
  • Teta Mugabo Ange Nicole (17,679)
Abakobwa batanu bari imbere mu majwi ya telefoni barakomeza ku munsi ukurikira
Umwalimu wo muri Kaminuza, Nyirishema Célestin niwe watanze isuzuma

Aba ni abakobwa batanu bari imbere mu majwi ya telefoni bo bahise bakomeza mu cyiciro /umunsi ukurikira
Umukundwa Clemence (No.24) na Umurungi Sandrine (No.19) ni bari basigaye bakuwemo umwe utaha agakurikira Igihozo Darine waraye asezerewe  na Higiro Joally wamubanjirije
Umurungi Sandrine ntiyagize amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2019
Abakobwa basigaye basezeye kuri Umurungi Sandrine utagize amahirwe yo gukomezanya nabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger