AmakuruImyidagaduro

Miss Vanessa washinjwe kwambarira ubusa Olivis, yasubiye mu rukundo

Nyuma y’ikiruhuko yari yarihaye mu rukundo aho atandukaniye na Olivis wo muri Active, ubu hari ibimenyetso bigaragaza ko Miss Vanessa ari gukundana na Passy wahoze mu itsinda rya TNP ariko ubu akaba aririmba ku giti cye.

Uyu Uwase vanessa yabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda wa 2015, Doriane Kundwa. Miss vanessa yaherukaga kuvugwa mu rukundo hagati ya 2015 na 2016 ubwo yakundanaga na Olivis wo mu itsinda rya Active ariko baza gutandukana nabi muri 2016 nanone.

Kuva icyo gihe Miss Vanessa yahise avuga ko afashe umwanzuro wo kuba afashe ikiruhuko mu bijyanye no gukundana ariko akanemeza ko aramutse abonye umusore umukunda na we yasubira mu rukundo.

Uyu mukobwa rero biragaragara ko yongeye gusubira mu rukundo akaba akundana na Kizito Passy wahoze muri TNP nkuko twabigarutseho mu bika bibanza.

Ibi biragaragarira mu butumwa Miss Vanessa yashyize ku rubuga rwa Instagram ahamya ko nta musore wamukunze nkuko uwo yise Mr K amukunda. Uyu musore yise Mr K biravugwa ko ari izina Kizito yashatse guhina.

Muri ubwo butumwa Vanessa yanditse mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati :” Ahora ahari akanzamura igihe naguye. Atekereza ko ndi mwiza cyane iyo ntisize ibirungo by’ubwiza (Make up). Yishimira ibitekerezo byanjye kandi akumva ko ndi umuhanga uhambaye (Genius). Andwanira ishyaka mu ruhame kandi agahangana n’ushaka kunkorera ibibi. Arankunda kurusha undi mugabo uwari we wese wankunze. Ndagukunda Mr K.”

Miss vanessa usa nuri mu munyenga w’urukundo, yashaririwe n’inkuru zamuvuzweho ubwo yatandukanaga na Olivis, icyo gihe bateranye amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse Vanessa yita Olivis umwana, na Olivis mu kumusubiza avuga ko atakwita umwana umuntu yambariye ubusa.”

Icyo gihe Miss vanessa yavuze ko ataciye inka amabere kuba yarambariye ubusa Olivis, yavuze ko nta muntu wakagombye kumuciraho iteka ngo amuvume, asobanura ko atari we mukobwa wenyine wambariye ukuri umuhungu cyane ko yari umukunzi we.

Icyo gihe, aba bombi  bari bamaze amezi agera muri atandatu bakunda, n’urukundo rwabo rwamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Amagambo Vanessa yateranye na Olivis.

Vanessa icyo gihe yagize ati:”“Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu!!!!!!… Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza.” Aha yavugaga Olivis.

Olivis yamusubije agira ati:” “Ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira make kuko amateka anyereka ko umuntu arahinduka agakomera n’uwari ukomeye agata byose akaba muto, niyo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure isi kuko utitonze irakunyuka kubw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo nsuzugure, unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.”

Yakomeje agira ati:”Nzirikana ko twabanye neza nkanagushimira cyane, gusa narakugaye, nta mukobwa wavuze biriya kuko ejo uzaba umubyeyi, ni yo mpamvu amabanga y’umwali aguma imbere, hari icyo nifuje gusoza nkwibutsa kuko ubanza aho unyuze usiga usenye, ubuzima busaba kwirinda ibisohoka kuko aho bisenye ntihasanwa n’imbabazi ntacyo zahindura. Sinkwanze wowe nanze icyagusohotsemo, gusa nifuje kukubwira nti ntawita umwana uwo yambariye ukuri.”

Nyuma yo gutandukana na Olivis …iyi ni imitoma Miss vanessa yateye umusore uri gukundana na we.
Uku niko Olivis yatandukanye na Miss Vanessa
Olivis na Vanessa bari inshuti magara nyuma baza gutandukana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger