AmakuruImyidagaduro

Miss Uwase Vanessa yahamije ko yitukuje akoresheje isabune

Miss Vanessa Uwase, uyu mukobwa wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2015, aho yanegukanye ikamba ry’ igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015.

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwa Instagram akoresheje uburyo bwo kuri uru rubuga bwo abagukurikira kukubaza ikibazo bashaka nawe ukabasubiza.

Uyu mukobwa yasabye bamukurikirana bagera ku bihumbi 136 ko bamubaza ibibazo byose bifuza kuri we.

Mu bibabazo uyu mukobwa yabajijwe byagiye bigaruka ku bintu bitandukanye mu byamuranze  mu buzima bwe ari nako hari abamubwiraga ko bamukunda bakamusaba urukundo.

Benshi bamubajije bibandaga ahanini ku by’urukundo rwe n’umugabo uheruka kumwambika impeta witwa Putin Kabalu. Vanessa w’imyaka 27 yavuze ko azakora ubukwe n’uwo mugabo we umwaka utaha wa 2020 bubere mu Rwanda.

Miss Uwase Vanessa yahuye n’ikibazo cyamubazaga icyo yaba yarakoresheje kugirango akire ibiheri yari arwaye mu maso mu myaka yashize ndetse isura ye ikaba yarahindutse cyane .

Mu gusubiza yagize ati “Ni agasabune kitwa Pyary ariko karatukuza.”

Mu bibazo byinshi yabajijwe hari uwamubajije niba abantu batamufata nk’umusinzi bitewe n’uko akunze kugaragara anywa inzoga kenshi.

Mu gusubiza yavuze ko asangiza abamukurikira ibintu byinshi ndetse ko ibyo bitaho kurusha ibindi ni amahitamo yabo.

Igisubizo cya Miss Vanessa
Vanessa w’uyu munsi
Miss Vanessa muri 2015 ubwo yari ahatanye muri Miss Rwanda
Miss Vanessa ubwo yari akiri mubihe byiza by’urukundo na Olivis Mugabo uririmba mu itsinda rya Active

Twitter
WhatsApp
FbMessenger