AmakuruImyidagaduro

Miss UniversityAfrica: Umunyana Shanitah na bagenzi be basukuye imihanda muri Nigeria (+Amafoto)

Icyumweru kirashize Miss Umunyana Shanitah atangiranye umwiherero hamwe na bagenzi be 54 bahagarariye ibihugu byabo mu irushanwa rya Miss University Africa 2018, riri kubera mu mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Umunyana Shanita na bagenzi be bahuriye mu gikorwa cyo gusuhukura imihanda y’Umujyi wa Owerri umujyi wakiriye irushanwa ry’ubwiza, n’igikorwa, kije gikurikiye umuhango wabahuje na Guverineri wa Imo ubwo yabahaga  ikaze muri iyi Leta ayoboye.

Umunyana Shanitah kuva yagera mu mwiherero hamwe n’abandi bakobwa bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa aherutse kuvuga ko amaze kunguka inshuti nyinshi harimo n’abakobwa baturuka mu bihugu bihanye imbibi n’u Rwanda. Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda yasoje ari mu icumi ba mbere

Abakobwa bo mu bihugu 45 byitabiriye Miss University Africa 2018, bahuriye mu muganda basukura inkengero z’imihanda ya Owerri ndetse bakora ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage ko ‘isuku n’umutekano ari ingenzi muri leta ya Imo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Iri rushanwa ryatangijwe n’umushoramari Taylor Nazzal wo muri Nigeria. Rihatanamo abakobwa 54 baba bahagarariye ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika. Umukobwa wegukanye ikamba ahabwa amadorali 50,000 $, imodoka n’ibindi. Ikamba ry’umwaka ushize ryegukanwe na Lorriane Nadal wo mu gihugu cya Mauritius, mu birori byabereye ahitwa Port Harcourt mu mujyi wa River State naho muri Nigeria.

Amafoto:

Umunyana Shanitah na bagenzi be bahuriye mu gikorwa cyo gukubura imihanda ya Owerri

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger