AmakuruImyidagaduro

Miss University Africa: Uwo muri Mozambique yatsinze abarimo Umunyana Shanitah

Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss University Africa, ntiyahiriwe kuko ikamba ryambitswe umukobwa wari uhagarariye Mozambique.

Ibirori byo kwambika umukobwa wahize abandi byabaye kuri  uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo muri Imo international Convention Centre muri Nigeria.

Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga abategura iri rushanwa bakoresha, umukobwa wabaye Miss University Africa 2018 ni Marlise Sacur wo muri Mozambique.

Ikindi ntibaratangaza amakuru yimbitse ku begukanye ikamba n’ibisonga bye.

Icyakora Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya Miss Rwanda 2018, ntabwo yatashye amara masa kuko muri iri rushwanwa yegukanyemo ibihembo bitatu.

Yahembwe nk’uwerekanye amashusho meza asobanura mu buryo buvunaguye aho akomoka n’impamvu yatumye ashishikarira cyane kwitabira irushanwa,  ahabwa igihembo gihabwa umukobwa wakoze ibikorwa byiza bifasha umuryango anahabwa uwagaragaje imyitwarire myiza muri bagenzi be.

Umunya-Mozambique ni we wegukanye ikamba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger