AmakuruImyidagaduro

Miss Universe 2018: Uwihinduje igitsina akaba umukobwa afite icyizere cyo kwegukana ikamba

Angela Ponce, wahoze ari umuhungu nyuma akaza kwihinduza igitsina akaba umukobwa, afte icyizere cyo kwegukaa ikamba rya Miss Universe ahatanamo n’abandi bakobwa batandukanye kandi we atari umukobwa wuzuye mu buryo bwa kavukire.

Ponce avuga ko yizeye insinzi muri iri rushanwa ndetse ko yiteguye guhindura byinshi bizatuma n’abandi bihinduje igitsina batinyuka guhatana mu marushanwa atandukanye.

Angela Ponce waserukiye Espagne, ni umwe mu banze igitsina baremanywe ahitamo kugihinduza ndetse no mu byangombwa bye byarahinduwe. Uyu mukobwa yemerewe guhatanira ikamba nyuma y’imyaka itandatu ishize ubuyobozi bwa Miss Universe Organization bukuyeho itegeko ryakumiraga abihinduje ibitsina.

Ubu ari kumwe n’abandi muri Bangkok muri Thailand ahari kubera Miss Universe ndetse ngo yizeye kwegukana ikamba mu birori bizaba ku itariki ya 17 Ukuboza 2018 agahindura byinshi.

Mu gihe yaba yegukanye ikamba afite intego yo gukuraho azakuraho akato gahabwa abakobwa bameze nkawe n’abandi baryamana n’abo bahuje ibitsina bakabiryozwa.

Yashimangiye ko intsinzi ye yaba umusingi ukomeye ‘w’uburenganzira bwa muntu’.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Time, uyu mukobwa yabajijwe icyo yumva byaba bisobanuye aramutse atsinze mu gihe Donald Trump wahoze ayobora iri rushanwa yangaga abihinduje igitsina urunuka, undi ati “Byaba birenze ubutumwa kuri we, byaba ari intsinzi y’uburenganzira bwa muntu’.

Uyu mukobwa wihinduje igitsina akomoka muri muri Seville, si ubwa mbere ahataniye irushanwa ry’ubwiza kuko no mu 2015 yahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi ku rwego rw’igihugu cyabo aserukiye agace ka Cadiz.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Miss Universe Oragnization yakuyeho amategeko akarishye yabuzaga abahinduje ibitsina kwitabira irushanwa rya Miss Universe. Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryatangijwe n’inzu y’imideli ya Pacific Knitting Mills iri mu zamenyekanye cyane muri California mu 1952.

Ponce arashaka kwegukana ikamba
uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya miss Universe muri Espanye
Mu mateka niwe wa mbere ubashije kwitabira iri rushanwa yarihinduje igitsina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger