AmakuruImyidagaduro

Miss Umwiza Phionah yavuze amagambo yibukijwe n’ababyeyi be akimara kuba igisonga cya 1 cya miss Rwanda 2020

Miss Umwiza Phionah wabaye igisonga cya Mbere cya Nympinga w’u Rwanda 2020, yavuze ko ashimira Imana cyane yamufashije kubona uyu mwanya ntatahire aho, avga ko anyuzwe n’umwanya yabashije kwegukana.

Uyu mukobwa kandi wagarutse kuri byinshi byagiye bigaragara muri iri rushanwa ryashyizweho akadomo mu Cyumweru gishize byarangiye amahirwe ye ari ayo kuba igisonga cya mbere cyungirije Nishimwe Naomie wegukanye ikamba.

Ngo ababyeyi be bamubwiye amagambo menshi amaze gutsindira kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga,  yamwubatse kandi abona aari inking ya mwamba mu gihe cye kiri imbere.

Ati “Ikintu kimwe banyibukije ni ugohora nkunda Imana ngo nubwo mbonye ibyo byose.”

Uyu mukobwa avuga ko azakora neza umushinga wo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu.

Bimwe mu bindi yagarutseho byaranze irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ni uko yatunguwe ni kubona Nishimwe Naomie ariwe wegukanye ikamba mu bintu atigeeze akeka kuva ku munsi wa Mbere kugeza kuwa nyuma bari muri boot camp.

Mu gihe aba bakobwa bari mu mwiherero i Nyamata havugwaga byinshi hagati yabo ku muntu babona ushobora kuzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Iki gihe buri muntu yacishaga amaso mu bo bari kurushanwa akabona abamuteye ubwoba bashobora kuzamubuza kwegukana ikamba.

Umwiza Phiona avuga ko hari abakobwa benshi bagaragazaga ko ari bo bakwiye kuba Nyampinga kurenza uko yari gukeka ko Naomie yakwambara ikamba.

Ati “Numvaga ko azaba umukobwa ukunzwe cyane, cyangwa Miss ubereye kwifotoza neza nta bindi, kuko muri boot camp ntibyari byoroshye.”

Nyampinga w’u  Rwanda Nishimwe Naomie na we yunga mu ry’igisonga ke ko abakobwa babanaga mu mwiherero bakundaga kumuca intege ko atazaza no mu bisonga cyane cyane uyu witwa Phionah.

Phionah yari yamaze gutanga ikamba rya Miss Rwanda ku bandi bakobwa babanaga mu mwiherero barimo Akaliza Hope n’Umutoni Denise utarigeze akomeza mu 10 batoranyijwemo Nyampinga.

Phionah we, kuba igisonga cya mbere avuga ko nta cyo bimutwaye ndetse ko ashimira Imana kuba ataratahiye aho  cyane ko nta kizere yari afite cyo gutsinda.

Umwiza Phionah yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda ahembwa miliyoni 1.2Frw no kujya kuba muri hotel imwe i Nyamata igihe cy’amezi atandatu.

Umwiza Phionah wabaye igisonga cya 1 cya Miss Rwanda 2020

Twitter
WhatsApp
FbMessenger