AmakuruImyidagaduro

Miss Umutoniwase Anastasie yatangiye gukora imwe mu mishinga yiyemeje

Miss Umutoniwase Anastasie umukobwa w’imyaka 18 wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ndetse akaza kuvugwa cyane ubwo yategaga moto anjya mu mwiherero w’abategura irushanwa rya  Miss Rwanda 2018 wabereye i Nyamata . Ubu yinjiye mu bworozi bw’inkoko.

Uyu mukobwa wanjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ahagarariye intara y’amanjyepfo akaba arinaho akomoka mu karere ka Muhanga, mu kiganiro Amahumbezi   uyu mukobwa yavuze ko ikamba yahawe rya Nyampinga wakunzwe na benshi  yizeye ko rizamufasha kugera kuri byinshi yifuza.

Miss Umutoniwase Anastasie ubwo yari mu kiganiro Amahumbezi atangaza iby’uyu mushinga we w’ubworozi

Yagize ati “Nk’umuntu wabonye iri kamba ntabwo meze nk’utararibonye, hari aho nabasha kugera, hari aho navuganira Abanyarwanda kugira ngo n’umushinga wanjye ubashe kwihuta. Iri kamba nahawe rizamfasha kugira ngo bya bindi nshaka kugeraho mbigereho koko.”

Ashingiye k’ubuhanga n’umurava yagaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse bikaza kumuhesha ikamba rya Miss Popularity ubu yashyize imbaraga mu gukora ubworozi bw’inkoko ndetse ubu  akaba yatangiye kwibona mu bagore bazagira ubukire bakuye ku nkoko.

Anastasie ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Popularity 2018

Miss Mutoniwase Anastasie inzozi zo korora inkoko yatangiye kuzigira mu mwaka wanyuma w’amashuri y’isumbuye, avuga ko yatagiye kwizigama ku mafaranga yabwaga nk’imperekeza agiye ku ishuri akaba yarahereye ku nkoko ebyiri ubu  ageze kuri makumyabiri igikorwa yatangiye m’ Ugushyingo 2017 ndetse kuri ubu arashaka kuzagura umushinga we w’ubworozi.

Abantu bamwe bamushyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda  bavuga ko yagaragaje guca bugufi cyane, gusa hari n’abandi bamusetse ngo yateze ipikipiki gusa ibi benshi nibyo bahereyeho bamutora banahamya ko yari kuzegukana iri kamba rya Miss Rwanda 2018.

Ifoto yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mukobwa ava kuri moto yari yateze

Kuri we nka Umutoniwase Anastasie ibi byose byamuvuzweho nta mwanya abiha mu mitekerereze ye kuko gutega moto bidasobanuye ubukene ahubwo ari amahitamo ya buri wese kugenda ku kinyabiziga runaka kandi ashaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger