AmakuruImyidagaduro

Miss Teta Sandra agiye kubyara imfura ye na weasel

Teta Sandra ni umukobwa yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ubwo yabaga igisonga cya Kabiri cya Kaminuza ya SFB muri 2011 ndetse . uyu mukobwa wagiye avugwa mu nkundo nyinshi n’ibyamamare kuri ubu ari mu byishimo byo kuba agiye kwibaruka imfura ye n’umukunzi we Weasel .

Mu mwaka wa 2018 nibo inkuru y’uko uwo mukobwa yaba ari mu rukundo yavuzwe cyane hano mu Rwanda ariko ku ruhande rwabo bagakomeza kubihisha cyane kugeza ubwo mu nwaka wa 2019 ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko uyu mukobwa yaba atwite inda nkuru y’uhu muhanzi ariko barabihakana bigeraho biranibagirana burundu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga se Teta Sandra yagaragaje ibyishimo byinshi ko yitegura kwibaruka umwana we wa Mbere.

Uyu mukobwa witegura kuba umubyeyi ubu imyiteguro yo kwibaruka imfura ye na Weasel ayigeze kure .

Yagize ati “rwose ntago bikiri ibintu byo guhisha ubu ndatwite inda y’umukunzi wanjye Weasel turitegura kwibaruka umwana w’umukobwa vuba aha.

Teta Sandra yavuze ko nyuma y’ibi bihe afite gahunda yo kuza kwerekana umukunzi mu muryango we hano i kigali .

Ku rundi ruhande Teta avuga ko murugo iwabo yabibamenyesheje ko agiye kwibaruka gusa iteka ryose iyo umubyeyi iyo yumvise inkuru nkiyo arahangayika ariko yabijeje ko ntakibazo ibintu byose bimeze neza .

Teta Sandra w’imyaka 28 y’amavuko, yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss SFB mu 2011, azwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye aho magingo aya yabikoreraga muri Uganda nyuma yo gutegura byinshi byanamenyekanye mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger