AmakuruImyidagaduro

Miss Supranational: Uwase Clementine uhagarariye u Rwanda yatashye amara masa

Uwase Clementine uzwi nka Tina wari uhagarariye u Rwanda ntabwo yabashije kuza mu myanya myiza mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2018.

Uwase asanzwe ari umunyamideli yahawe umwanya wo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 ku wa 22 Ugushyingo mu buryo butunguranye, asimbujwe Munyaneza Djazira wambuwe uyu mwanya kubera imyitwarire idahwitse.

Umukobwa witabiriye iri rushanwa ahagarariye Puerto Rico witwa Valeria Vazquez niwe wagizwe Miss Supranational 2018.

Valeria Vazquez yahawe ibisonga bye bine birimo umukobwa ukomoka muri Amerika wagizwe igisonga cya mbere , uwo muri Pologne agirwa igisonga cya kabiri, uwo muri Indonesia icya gatatu naho Umukobwa wo muri Mexico yagizwe igisonga cya kane.

Abakobwa baje mu myanya icumi ya mbere barimo uwo muri Puerto Rico, Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Mexique, Indonesia ,Vietnam, Romania, Brezil, Poland, Indonisia, Philippines, Venezuela.

Valeria Vazquez wambitswe ikamba yahembwe ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika.Ibirori byo kwambika ikamba umukobwa wahize abandi mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 byabereye mu Mujyi wa Krynica-Zdroj muri Pologne, ku wa  7 Ukuboza 2018.

Kuva iri rushanwa ryatangira u Rwanda rwatangiye kuryitabira mu 2011 aho hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, 2012 hajyayo Simbi Sabrina ,mu 2013 hajyayo Mutesi Aurore, mu 2014 hagenda Umwali Neema Larissa, mu 2015 hajyayo Gisa Sonia , mu 2016  Akiwacu Colombe ni we wahagarariye u Rwanda, Ingabire Habiba mu 2017 na Uwase Clementine ni we wari  utahiwe uyu mwaka.

Uwase Clementine uzwi nka Tina wari uhagarariye u Rwanda
Abakobwa batanu baje imbere bavamo uwegukana ikamba

 

Valeria Vazquez wo muri Puerto Rico yambikwa ikamba rya Miss Supranational 2018
Twitter
WhatsApp
FbMessenger