AmakuruImyidagaduroUrukundo

Miss Shimwa Guelda yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we ( Amafoto)

Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere na Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage] mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yakoze ubukwe na Habimana Hussein usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA.

Ubu bukwe bwabaye Ejo ku Cyumweru taliki ya 22 Ukuboza 2019, aho bwabere muri Kigali Convention Center aho bari baherekejwe n’imiryango yombi, inshuti n’abavandimwe bari bagiye kubafasha gushing inking yo gushigikira umuryango wabo mushya.

Kuwa 15 Ukuboza 2019 nibwo Habimana Hussein), yasabye anakwa Miss Shimwa Guelda mu muhango wabereye kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Bombi kuwa 19 Ukuboza 2019 bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicurikiro mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byose byabimburiwe n’umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda wabaye kuwa 29 Kamena 2019 ubwo Habimana Hussein yamwambikaga impeta y’urukundo, nk’intangiriro ry’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa Guelda abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka.

Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Miss Guelda n’umukunzi we Hussein
Ubu bukwe bwabereye muri Kigali Convention Center

Twitter
WhatsApp
FbMessenger