AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda2019: Abakobwa bashinjwe kwiba amajwi nti barenze umutaru

Abakobwa babiri bamaze iminsi bavugwaho kwiba amajwi mu matora ya Miss Rwanda 2019, yakorwaga hifashishijwe uburyo bwa Internet, byarangiye nta n’umwe muribo ubashije kurenga umutaru mu majonjora yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Mutarama 2018.

Aya majonjora yabaye yahuriyemo abakobwa 37 baturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, hagomba kuvamo 20 bagomba gukomeza bakazajya muri Boot Camp mu mwiherero Abamiss batorezwamo byimbitse indanga gaciro z’umuco Nyarwanda n’ibindi.

Gutorera kuri Internet hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka Instagram ndetse na Facebook byatangiranye n’uyu mwaka mu gihe mu y’andi marushanwa hari hasanzwe hifashishwa Message zo kuri Telefone.

Ubu buryo bugitangira abategura iri rushanwa bari bahumurije abanyarwanda ko nta bujura buzigera buba muri uku gutorerwa kuri interineti gusa siko byaje kugenda kuko bamwe mu bakobwa baje gushinjwa gukoresha ‘Auto Likes’ ubu bukaba uburyo abantu bagura like kuri Instagram.

Mutoni Deborah wari uhagarariye intara y’uburengerazuba niwe wagaragaweho gutorwa n’abantu bakomoka mu Buhinde, Pakistan ndetse n’Abarabu kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko yaguraga ama ‘likes’ nubwo utahita ubyemeza.

Undi  nawe wavuzwe gukoresha ubu buryo ni Teta Fabiola wari uhagarariye intara y’Uburasirazuba nawe wasangaga yatowe n’abantu batazwi.

Aba bakobwa bombi ntanumwe wabonye amahirwe yo kugaragara muri 20 bazakomeza mu bazatoranywamo Nyampnga wa 2019 n’ubwo bahabwaga amajwi menshi yo gukomeza.

Abakobwa 20 bakomeje barangajwe imbere na nimero 30  Mwiseneza Josiane watowe cyane ku mbuga nkoranyambaga wari wambaye,No33: Inyumba Charlotte, 10: Umukunzi Teta Sonia, 22: Bayera Nisha Keza, 01: Uwase Muyango Claudine, 26: Igihozo Darine, 16: Uwase Sangwa Odille, 23: Teta Mugabo Ange Nicole, 35: Gaju Anitha, 09: Kabahenda Ricca Michaella, 19: Umurungi Sandrine, 18: Murebwayire Irene, 24: Umukundwa Clemence, 06: Tuyishimire Cyiza Vanessa, 32: Nimwiza Meghan, 13: Niyonsaba Josiane, 29: Uwicyeza Pamela, 21: Uwihirwe Yasipi Casimir, 15: Higiro Joally, ndetse na a 20: Umutoni Olive.

Ni ukuvuga ko abakobwa 20 bakomeje aribo bazajya muri Boot Camp, bakazatoranywamo uzaba Miss Rwanda 2019, kuwa 26 Mutarama 2019 mu muhango uzabera mu ngoro ya FPR Inkotanyi ‘Intare Conference Arena Rusororo.

Mutoni Deborah washinjwe cyane kwiba amajwi kuri Instagram

Teta Fabiola nawe yashinjwe gutorwa n’abantu batazwi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger