AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda: Gutora bizajya bikorwa nijoro uhereye uyu munsi

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko kuri uyu wa gatandatu ari bwo Abanyarwanda batangira gutora abakobwa bashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda, mu rwego rwo gushaka umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda  wa 2019.

Aya makuru aje akuraho urujijo n’ibihuha byari mu bakunzi b’iri rushanwa aho bageragezaga gutora ariko bikanga. Abenshi mu bagerageje gutora bavugaga ko boherezaga ubutumwa bw’itora bakabwirwa ko igikorwa cyo gutora cyitaratangira, mu gihe abandi bakiraga ubutumwa buvuga ko amatora yarangiye.

Abenshi muri aba bakunzi ba Miss Rwanda binubiraga ibi bagaragaza ko hari amanyanga ashobora kuba yakozwe kugira ngo Mwiseneza Josiane bashyigikiye ari benshi abure amahirwe yo kubona amajwi, dore ko hari abavugaga ko gutora abandi bakandida biri gukunda.

Ubutumwa ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwacishije kuri Twitter yabwo butesha agaciro ibi byose bimaze igihe mu mitwe y’abantu. Ubu butummwa buvuga ko gutora muri iri rushanwa bitangira uyu munsi guhera saa mbili z’ijoro. Kuva uyu munsi kugeza ku munsi wa nyuma, gutora bizajya bitangira saa mbili z’ijoro birangire saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Uburyo itora rizajya rikorwamo.

Ku waba afite umukobwa yifuza gushyigikira, gutora bizajya bikorwa binyuze mu butumwa bugufi. Ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri Terefoni yawe, ukandika ijambo MISS, ugasiga akanya, ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora  hanyuma ukohereza kuri 7333.

Tubibutsa, Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azamenyekana ku wa 26 z’uku kwezi. Agomba kuva mu bakobwa 20 kuri ubu bari I Nyamata mu Bugesera aho bari gukorera umwiherero.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger