AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Umukobwa utazi umurenge, Umudugudu n’umuyobozi w’intara atuyemo yatsindiye mu Majyaruguru (Video)

Umukobwa witwa Umuhoza Doreen, umwe mu bakobwa 6 bahawe amahirwe “PASS” yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020,ntazi Umurenge atuyemo ndetse n’umukuru w’Intara y’Amajyaruguru avuga abarizwamo.

Uyu mukobwa ubwo yamaraga kugaragara muri 6 babashije kuzuza ibisabwa kugira ngo uhatanire ikamba, yaganiriye n’itangazamakuru kugira ngo agire byinshi avuga ku migwi n’imigambi afite nyuma yo kubona amahirwe yo gukomeza, atangira agaragaza ko yishimye cyane.

Nk’uko bisanzwe yatangiye yivuga amazina ye, akaba ari umukobwa wagerageje gutanga ikiganiro cye atuje cyane ku buryo byateye umunyamakuru amatsiko yokumubaza niba ariko ubusanzwe yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuhoza Doreen yasubije ko kwitonda ari inshingano ze kuko aribyo biranga umwari w’Umunyarwanda.

Agikomeza gutangaza bimwe mu bimuranga, yabajijwe n’umunyamakuru Intara ndetse n’akarere yaturutsemo kugira ngo aze kwiyamamariza kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru, Doreen yemeza ko avuka mu Karere ka Musanze kaberagamo igikorwa cy’amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2020, nyuma y’igiherutse kubera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerzuba.

Nyuma yaho yaje kubazwa Umurenge avukamo muri aka Karere, aba aribwo bitangira kumucanga asubiza akoresha ibimenyetso ati” Nihariya hirya wambutse umuhanda ariko kandi ubusanzwe ntuye mu murenge wo muri uyu Mujyi”.

Nyuma yaho yabajijwe umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru naho ibibazo bimubana urusobe. Mu busobanuro yatanze agaragaza imbogamizi zituma atabasha kumenya ibi byose, yavuze ko yakuze yiga mu bigo by’amashuri biga babayo ( Boarding Schools) bigatuma atamenya neza ibijyambere mu Karere atuyemo.

Umuhoza Doreen ufite uburebure bwa metero 1.70m n’ibiro 43kg  mbere yo kubona amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2020, yahisemo kubazwa mu Kinyarwanda, abajijwe impamvu ari hano yavuze ko yifuza kuba Miss Rwanda 2020, ngo arashaka gutanga umusanzu we mu mushinga w’urubohero, anavugamo Urubohero ndetse na Made in Rwanda maze abazwa uburyo azabihuza, yahise abazwa icyakorwa kugira ngo abana babakobwa ntibatware inda z’indaro …..bisa naho yagize ubwoba maze ntiyasubiza neza iki kibazo.

Abagize akanama nkemurampaka bamusabye kumva ko abo bari kuganira abantu maze akareka ubwoba .

Uretse kuba Umuhoza Doreen atazi Umurenge, Akagari,Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, ntazi n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo uriho uyu munsi, kuko yagaragaje ko azi uwubushize.

Yavuze ko kandi iyo atari Musanze akunda kuba ari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, naho yabajijwe abayobozi baho nabo yisanga nta n’umwe azi.

Ibi byatumye umunyamakuru amugira inama yo guharanira kumenya ibintu bitandukanye bibara hirya no hinoku Isi nk’umuntu wifuza guhagararira abari b’u Rwanda by’umwihariko akaba agomba kumenya iby’iwabo kuko ijya kurisha ihera ku rugo.

Doreen ntazi Umurenge n’umuyoboz w’Intara avukamo

Reba Video Doreen aganira na Isimbi Tv

Twitter
WhatsApp
FbMessenger