AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Abakobwa 20 batsindiye guhagararira umujyi wa Kigali-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yakomereje mu Mujyi wa Kigali i Remera kuri Hill Top Hotel ari naho ari busorezwe hakemenyekana abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali nyuma yo kuzenguruka intara zose z’igihugu.

Iri jonjora rya gatanu rije rikurikira andi yabereye mu Ntara y’Uburengerazuba ahatowe abakobwa batandatu, Amajyepfo ahagarariwe na barindwi, Amajyaruguru ahagarariwe na batandatu n’Uburasirazuba ahatowe abakobwa 15 bose hamwe bakaba ari 34, Kigali na yo ni uyu munsi.

Mbere y’uko ijonjora ritangira, ahagana saa 13:00 mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali haguye imvura ariko yatangiye kugwa hatangiye igikorwa cyto kureba niba abakobwa biyandikishirije guhagararira umujyi wa Kigali bujuje ibisabwa, ibi bivuze ko abakurikije isaha bahawe n’abategura Miss Rwanda itababujije kugera ahari ahari kubera iki gikorwa.

Umujyi wa Kigali ari nawo murwa mukuru w’u Rwanda, uzwiho kugaragaramo abakobwa b’ubwiza buhebuje, ariko amateka agaragaza ko mu irushanwa rya Miss Rwanda utahiriwe kuko mu nshuro umanani iri rushanwa rimaze kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukobwa umwe gusa ari we wambitswe ikamba awuhagarariye, uwo ni Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

Abakobwa biyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba ni bo benshi bamaze kwambikwa ikamba. Abo ni  Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018) bose baturutse muri iyi ntara ibarizwamo ikiyaga cya Kivu ariko nyamara barakuriye i Kigali.

Mu mujyi wa Kigali hari hiyandikishije abakobwa 134, abageze aho ijonjora rirabera ni 45 mu gihe abujuje ibisabwa nk’uburebure n’ibiro ari 31. Aba 31 ni bo baranyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka babazwe ibibazo bitandukanye mu rurimi buri mukobwa yifuza.

Abakobwa babukereye

 

 

Habanza gusuzumwa niba imyirondoro yabo ari yo ….basabwa kwitwaza ikarita ndangamuntu cyangwa icyemeza ko barangije ammshuri y’isumbuye

Nyuma yo kwandikwa no kureba abakobwa bujuje ibisabwa, abemerewe kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka bajya guhindura imyenda bakambara amakanzu buri wese aba yitwaje ndetse bakanshyiraho icyapa kiriho nimero zibaranga.

Bimwe mu byo bagomba kuba bujuje  harimo kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m, kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9 no kuba atarigeze abyara kandi ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Mu mujyi wa Kigali hari hiyandikishije abakobwa 134, abageze aho ijonjora rirabera ni 45 mu gihe abujuje ibisabwa nk’uburebure n’ibiro ari 30.

Abakobwa 30 bagiye kunyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2020

Mu bakemurampaka hajemo impinduka aho Dr. Higiro Jean Pierre wakunze kwitabazwa inshuro nyinshi mu kanama nkemurampaka yasimbuye Mike Karangwa wagize ikibazo cy’uburwayi.

Amafoto y’abakobwa banyura imbere y’abakemurampaka 

Iyampaye Keza Nadine (No1) ni we mukobwa wa mbere wageze imbere y’Akanama Nkemurampaka.

Evelyne Umurerwa yamubajije impamvu yahisemo kwiyamamariza mu Mujyi wa Kigali, undi mu gusubiza avuga ko ‘Impamvu ni uko ariho iwacu, ntabwo nahavukiye ariko narahakuriye.’

Yanamubajije icyo yakora abaye Miss Rwanda 2020, asubiza ko afite umushinga ujyanye no kurwanya inda zitateguwe.

Ati “Ntabwo navuga ngo ba nyampinga bambanjirije ntacyo bakoze, mbaye Nyampinga w’u Rwanda kubunganira nicyo nakora. Icyo nahisemo nafasha u Rwanda ni ukugabanya inda zitateguwe mu bana b’abangavu. Nzakora ubukangurambaga nifashishije amaradiyo n’ibigo bigera kuri benshi.”

Umukobwa witwa Kabari Sada (No2) yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Dr. Higiro Jean Pierre yamubajije icyo ‘Ireme ry’Uburezi’ bivuze kuri we, ati “Uko numva ireme ry’uburezi, aba ari uburezi bwiza butanga umusaruro.”

Mutesi Jolly we yamubajije ati “Wize ubukerarugendo, ni gute wakoresha ubumenyi wakuye mu ishuri ukabuhuza n’umuyoboro waba Miss Rwanda waba ufite mu guteza imbere Visit Rwanda?”

Ati “Nashishikariza Abanyarwanda kudata imyanda aho babonye hose.”

Murerwa Blandine (No3), yarangije amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Ubukungu, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi.

Teta Mauren (No4) w’imyaka 19, areshya na 1.70 Cm, afite umushinga ujyanye no kurwanya idindira ry’abana mu mikurire. Azakora ubukangurambaga mu miryango irimo icyo kibazo hagamijwe kuyigisha guteka indyo yuzuye.

Kamikazi Rurangirwa Nadine (No 5) w’imyaka 21 akareshya na 1.70 Cm

Kayiranga Mutoni Brigitte (No 6) afite imyaka 23, yize ‘Ubukungu’ akaba areshya na 1.76 Cm.

Mutegwantebe Chanice (No7) yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka. Uyu mukobwa wasoje kwiga muri IPRC yabajijwe na Umurerwa Evelyne icyo gahunda y’ubumenyi ngiro imaze, mu gusubiza ati “Bivuze ikintu kinini, ni byiza ku mwana w’umukobwa cyangwa se undi Munyarwanda uwo ariwe. Bifasha kwikorera no kwihangira imirimo, umuntu akaba ukomeye kandi agatanga akazi.” Yabajijwe uko umushinga we uteye mu gusubiza ati “Nzafasha urubyiruko cyane cyane abakobwa, icyo nzabamarira ni ukubaha ibitekerezo bijyanye no kwitinyuka.”

Kamikazi Celia (No8) yavuze ko umushinga we uzita ku rubohero nk’ahantu abana b’abakobwa baganirira.

Tuyishime Prisca (No9) afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge.

Umumararungu Ange Aline (No10) yavuze ko naba Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 azibanda ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga no kubika no guhererekanya amafaranga.

Umumararungu Ange Aline (No10) yavuze ko naba Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 azibanda ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga no kubika no guhererekanya amafaranga.

 

Umumararungu Shakira (No 16) areshya na 1.71 Cm afite imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize mu Ishami ry’Ubukerarugendo. Umushinga we ujyanye no guteza imbere ururimi n’umuco. Azakora ubukangurambaga mu bice bitandukanye aho nibura muri buri murenge azahashyira isomer rizajya rifasha abantu kwiyungura ubumenyi. Yabajijwe icyo yiyumvamo mu muco Nyarwanda avuga ko ari ukubyina, asaba abari mu cyumba kumuha amashyi, atangira gutega amaboko bya bindi by’ababyinnyi b’indirimbo gakondo.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan ari gukurikira iri jonjora

Abakobwa banyura imbere y’Akanama Nkemurampaka basubiza, bahabwa amanota mu buryo butandukanye.

Mu gutanga amanota Ubwiza bwahawe 30%, Ubwenge bukagira 40% mu gihe Umuco ni 30 %.

Amazina y’abakobwa 20 batoranyirijwe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020:

1. Tuza Prime Rose (No 22)

2. Mpinganzima Josephine (No 19)

3. Murerwa Blandine (No3)

4. Irakiza Alliance (No24)

5. Teta Mauren (No4)

6. Uwimpaye Marlene (No25)

7. Kamikazi Rurangirwa Nadine (No 5)

8. Utamuliza Ella (No 17)

9. Gaju Evelyne (No 28)

10. Umumararungu Ange Aline (No10)

11. Mutesi Denyse (No 27)

12. Ishimwe Divine (No 14)

13. Ishimwe Melissa (No 21)

14. Kamikazi Celia (No8)

15. Kirezi Rutaremara Brune (No30)

16. Mutegwantebe Chanice (No7)

17. Marebe Benitha (No 15)

18. Umulisa Rosemary (No31)

19. Ingabire Gaudence (No23)

20. Nishimwe Naomie (No 26)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger