AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020 irakomereza mu mujyi abanyamahanga birahira ubwiza bw’abakobwa baho

Ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rirasorerwa mu mujyi wa Kigali uzwiho kugira abakobwa b’uburanga hashakwa abagomba guhagararira iyi ntara muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Kuri uyu wa 18 Mutarama 2020 muri Hill Top Hotel, ni bwo amajonjoro y’ibanze y’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 arakomereza mu mujyi wa Kigali ari naho arasorezwa ubwo haraba hamaze kumenyekana abakobwa basanga abandi bahagarariye intara zitandukanye.

Abanyamahanga batandukanye basura uyu mujyi bakagerageza kuvugana n’itangazamakuru urugero nk’abahanzi n’abakinnyi bakunda kuvuga ko bakobwa b’ikigali ari beza cyane rwose n’ubwo badahwema ko isuku yo ari umuco. Ubwiza rero ni kimwe mu bigenderwaho muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Mu Ntara y’Uburengerazuba habonetse abakobwa batandatu, mu Majyaruguru haboneka batandatu naho, mu Majyepfo hatorwa barindwi mu gihe mu Ntara y’Uburasirazuba habonetse abakobwa 15, bose hamwe bakaba ari 34.

Umujyi wa Kigali ni wo utahiwe. Mu myaka yabanje hagiye hagaragara ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ahandi ku buryo bamwe bahavuka biyemeza kujya gushakira amahirwe mu ntara batavukamo kuko ziba zirimo abakobwa batari benshi cyane.

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kuba inshuro umunani nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bakobwa bambitswe iri kamba riha izina umukobwa uryambikwa nk’uba yahize abandi bose mu Bwiza, umuco ndetse n’ubwenge, hafi ya bose bakuriye mu mujyi wa kigali n’ubwo atariho babaga biyamamarije.

Abakobwa biyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba ni bo benshi bamaze kwambikwa ikamba. Abo ni  Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018) bose baturutse muri iyi ntara ibarizwamo ikiyaga cya Kivu ariko nyamara barakuriye i Kigali.

Intara y’Amajyepfo irakurikira aho yavuyemo Bahati Grace (2009) na Kayibanda Mutesi Aurore (2012). Mu gihe Uburasizuba bufite Akiwacu Colombe (2014), Amajyaruguru hakaba Kundwa Doriane (2015) n’umujyi wa Kigali ukagira Nimwiza Meghan watowe mu 2019.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor na yo yiyongereye mu bafatanyabikorwa. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

MTN Rwanda uyu mwaka niyo izahemba Miss Popularity uzahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse agahabwa amasezerano yo gukorana n’iki kigo mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Ikindi cyahindutse ni uko nta mukobwa wemerewe gutsindirwa mu ntara imwe ngo ajye guhatanira mu yindi nkuko byari bisanzwe bigenda.

Multi Design Group izahemba Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 1 200 000 Frw, inahe Miss Rwanda itike y’indege izamujyana Dubai mu biruhuko.

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger