AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Abakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru yatanze Miss Doriane-AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Ukuboza 2019,urugendo rwo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda wa 2020 rwakomereje mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Musanze, hakorwa ijonjora ry’ibanze mu gushaka abagomba guhagararira iyi Ntara.

Ku i Saa sita abakobwa bari batangiye kugera kuri Lapalme Hotel yabereyeho aya majonjora mu gihe igikorwa nyir’izina cyari gutangira saa saba nk’uko abategura irushanwa bari babitangaje.

Iyi ntara nta mateka ahambaye ifite muri iri rushanwa uretse kuba ariyo yatanze Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane mu muhango wabereye i Kigali tariki 21 Gashyantare 2015, Uyu  mukobwa yavuzweho byinshi yewe itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko ari Umugandekazi.

Kundwa Doriane ubwo yiyamamazaga yari ashyigikiwe n’umubare munini urimo n’abahanzi nka Safi, Itsinda ryitwaga TNP, Uncle Austin na Tom Close bavugaga ko ahiga bagenzi be 15 yari ahanganye na bo.

Amaze gutorwa havuzwe inkuru zitabarika ko Kundwa Doriane ari Umunya-Uganda ndetse ko n’amashuri ye yayigiye muri iki gihugu.

Mu binyamakuru byo mu Karere hacicikanaga inkuru yavugaga ko u Rwanda rwatoye Nyampinga uvuka i Kampala ndetse ngo byari bifite ibimenyetso simusiga bishimangira ko Kundwa Doriane yahise ategura ibirori byo kwishimana n’abavandimwe we byagombaga kubera muri Springs hotel mu Mujyi wa Kampala.

Ubwenegihugu bwa Kundwa Doriane bwavuzweho inkuru zitabarika kugeza ubwo Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse n’ababyeyi b’uyu mukobwa banyomoje itangazamakuru ryo muri Uganda bahamya ko avuka i Kigali.

Amafoto y’abakobwa biyamamarije guhagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda

Abakobwa ubwo bari bategereje ko harebwa niba bujuje ibisabwa

Nyuma yo kuva mu Majyaruguru, hazakurikiraho Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali. Ahazaba hamaze kuboneka abakobwa bose bazahagararira Intara zose muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Iri rushanwa byitezwe ko rizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ahazaba hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda ndetse n’abandi bose bazaba batsindiye andi makamba.

Umukobwa uzegukana Miss Rwanda 2020 azahita abona amahirwe ntakuka yo guhagararira u Rwanda muri Miss World 2020, anahembwe ibihembo binyuranye biyobowe n’imodoka nshya ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 FRW, azajya ahabwa buri kwezi.

Si uyu gusa uzahembwa kuko ibisonga bibiri bya Miss Rwanda nabyo byagenewe ibihembo kimwe na Miss Popularity na Miss Photogenique bose bazagenerwa ibihembo.

Ibyo abakobwa bagomba guhatanira ikamba bagomba kuba bujuje

Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)
Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
Kuba yararangije amashuri yisumbuye
Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa
Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9
Kuba atarigeze abyara
Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;
Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

Abakobwa bose baje gushaka umwanya wo guhagararira Intara y’Amajyaruguru bapimwe

Natacha Umubyeyi ufite imyaka 18 akaba arangije amashuri yisumbuye yahisemo ko yabazwa mu rurimi rw’ikinyarwanda maze abazwa impamvu zatumye ahitamo kuza kwiyamamariza mu ntara y’Amajyaruguru maze avuga ko ari uko ifite ibyiza nyaburanga ndetse anavuga ko abaye Nyampinga yagira inama kwihangira imirimo maze umukemurampaka Mike Karangwa amusaba ko yajya avuga areba abantu mu maso.

Uyu mukobwa yahawe Yes eshatu

Umubyeyi Natasha wahawe nimero 1

Ishimwe Grace wari wambaye nimero 2 yahisemo kubazwa mu Kinyarwanda, yavuze ko yabanje kureba abamubanjirije muri Miss Rwanda maze ahitamo kugera ikirenge mu cyabo, ibyo bari bafite kandi na we afite ni uburanga, ubwenge n’umuco, we ikimuraje inshinga ni ugukangurira abantu gahunda ya Made in Rwanda, yahawe Yes 2 , uyu mukobwa afite metero 1.70m n’ibiro 56kg.

Umuhoza Doreen ufite uburebure bwa metero 1.70m n’ibiro 43kg yahisemo kubazwa mu Kinyarwanda, abajijwe impamvu ari hano yavuze ko yifuza kuba Miss Rwanda 2020, ngo arashaka gutanga umusanzu we mu mushinga w’urubohero, anavugamo Urubohero ndetse na Made in Rwanda maze abazwa uburyo azabihuza, yahise abazwa icyakorwa kugira ngo abana babakobwa ntibatware inda z’indaro …..bisa naho yagize ubwoba maze ntiyasubiza neza iki kibazo.

Abagize akanama nkemurampaka bamusabye kumva ko abo bari kuganira abantu maze akareka ubwoba .

Zaninka Denyse umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70, n’ibiro 48

Mukeshimana Yvette umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70n’ibiro 56

Mukeshimana Yvette

Mukabashambo Phionah umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70, n’ibiro 55

Uzarama Tetero Marie Ange ufite metero 1.70m n’ibiro 62kg, yabanje kugorwa no gufata mikoro , Umushinga we ni uwo gufasha abana babanyeshuri biirukanwa kubera kubura amafaranga yo kwishyura ifunguro rya saa sita ku ishuri akora ubukangurambaga mu bantu batandukanye. Mike karangwa yamubajije niba yaje yiteguye , maze amusaba kunonosora neza umushinga we mu masegonda 30.

Tumuhorane Blaise ufite uburebire bwa metero 1.71 n’ibiro 61

Mukangwije Rosine umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70 n’ibiro 61

Muteteri Joselyne umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.77 n’ibiro 54

Mushimiyimana Sandra ufite uburebure bwa metero 1.70 n’imero 11

Ishimwe Wivine ufite uburebure bwa metero 1.70 n’ibiro 61

Urujeni Melisa umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.75 n’ibiro 64

Munezero Ella Irma Pierrine umukobwa ufite uburebure bwa metero 1.70 n’ibiro 65

Abagize akanama nkemurampaka ni Mike Karangwa, Umurerwa na Mutesi Jolly

Twitter
WhatsApp
FbMessenger