AmakuruAmakuru ashushye

Miss Rwanda 2019: Umukobwa wa mbere azasezererwa ku Cyumweru

Hagati y’abakobwa 20 bari mu mwiherero i Nyamata(Boot Camp), KU Cyumweru nibwo uwa mbere azasezererwa kugeza basigayemo ari 15 bazahatana ku munsi wanyuma bishakamo ugomba kubahagararira akambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Umukobwa umwe muri aba bose, azasezererwa tariki ya 20 Mutarama 2019, ari nabwo itora ryo kuri SMS rizaba ryatangiye aho ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye azajya yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi agakurikizaho nimero imuranga mu irushanwa hanyuma akohereza kuri 7333 cyangwa +2507333 ku bari mu mahanga.

Gutora bikorwa buri munsi ni kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne, yemeje ko Cyumweru ari bwo umukobwa wa mbere azasezererwa muri Miss Rwanda.

Ubwo yatangizaga ibikorwa by’umwiherero yabwiye itangazamakuru ati “Hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Ku munsi wa mbere wo gutangira gusezerera umwe ku munsi, abakemurampaka bazahitamo abakobwa 13.”

Yakomeje agira ati “Batanu batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bazavamo umwe uzatoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.”

Mu minsi aba bakobwa 20 bamaze bari mu mwiherero bamaze kuhigira amasomo atandukanye arimo ingendo (Catwalk), imbyino za gakondo bazerekana ku munsi wa nyuma ndetse banakora n’imyitozo ngorora mu biri ibafasha kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Banahawe ibiganir bitandukanye bibafasha kugira imyitwarire myiza no kurangwa n’indanga gaciro z’umuco Nyarwanda, aho baganiriye n’abayobozi batandukanye barimo Senateri Tito Rutaremara; Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard; Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques n’abandi.

Ishimwe mu gutangiza uyu mwiherero w’abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda yavuze ko mu cyumweru cya kabiri nihamara kwemezwa abakobwa 15 bazasigara mu irushanwa, hazabaho umusangiro uzanatangirwamo andi makambaharimo irya Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.”

Yavuze ko impamvu bahisemo gutanga aya makamba kuri uyu munsi ariko uko wasangaga abantu batayitaho ku munsi nyir’izina wo gutangaza Miss Rwanda.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizashyirwaho akadomo taliki 26 Mutarama 2019, ari nabwo hazamenyekana uwabaye Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’ibisonga bimwungirije.

Umukobwa wa Mbere azasezererwa ku Cyumweru
Twitter
WhatsApp
FbMessenger