AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2019: Hatangajwe ubundi buryo bwo gutora

Mu gihe abakobwa bose uko ari 20 batangiye umwiherero wa nyuma mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ubundi buryo bushya bwo gutora busimbura ubwakoreshejwe itora rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga buzatangira tariki 20 Mutarama 2019.

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru mu kiganiro kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru ndetse n’abakobwa 20 batoranyijwe kujya mu mwiherero n’ababyeyi babo, ni ikiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na siporo kuri Stade Amahoro i Remera.

Gutora binyuze ku butumwa bugufi bizatangira tariki 20 Mutarama 2019, amasaha yo gutoreraho buri munsi ni kuva saa kumi n’ebyiri (06:00am) za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro (09:00pm).

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero si ko bose bazagera kuri final, mu cyumweru cya nyuma cy’uyu mwiherero hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi hagendewe ku buryo bitwara mu mikoro bazajya bahabwa.

Abakobwa bazabasha kugera kuri final ya Miss Rwanda 2019 ni 15, tariki 24 Mutarama 2019 hazaba umusangiro (Gala dinner) uzahuza abakobwa bose bari mu irushanwa ndetse hakaba ariho hazatangarizwa umukobwa wabanye neza n’abandi mu mwiherero (Miss Congeniality) ndetse n’umukobwa waranzwe n’umuco (Miss heritage).

Umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss popularity) we azatangazwa ku munsi wa nyuma w’irushanwa, cyane cyane ko n’uburyo azaba ashyigikiwe kuri uwo munsi biri mu bizamuhesha amanota.

Nyuma y’iki kiganiro, abakobwa 20 barekeje kuri Golden Tulip I Nyamata aho bagiye gukorera umwiherero uzabategura kugira ngo tariki 26 Mutarama 2019 hazamenyekane umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 agasimbura Iradukunda Liliane ufite irya 2018.

Abakobwa bari mu mwiherero

Muri uyu mwiherero , aba bakobwa bazahabwa inyigisho zibanda ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya ndetse banakore ibintu bitandukanye byibandwaho mu marushanwa mpuzamahanga.

Ubu bahawe ibyumba aho babiri bahurizwa muri kimwe. Mbere yo kwinjira mu mwiherero nyir’izina, buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho zizajya zitangwa.

Aba bakobwa bashyizwe mu byumba icumi aho babiri basangiye kimwe. Uko iminsi itatu izajya ishira bazajya bahinduranya ibyumba buri wese ahabwe undi mukobwa babana mu rwego rwo gusuzuma uburyo bw’imibanire yabo.

Bazajya bahabwa telefone inshuro nke ndetse nabwo bazikoreshe mu buryo buzwi neza n’ababakurikirana umunsi ku munsi mu mwiherero bagiye kumaramo iminsi 14.

Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero ni:

Inyumba Charlotte (No 33), Mukunzi Teta Sonia (No 10), Bayera Nisha Keza (No 22), Uwase Muyango Claudine (No 01), Igihozo Darine (No 26), Uwase Sangwa Odille (No 16), Teta Mugabo Ange Nicole (No 23), Gaju Anita (No 35) Kabahenda Lika Michael (No 09), Sandrine Umurungi (No 19), Murebwayire Irene (No 18), Umukundwa Clemence (No 24), Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06), Nimwiza Meghan (No 32), Josiane Niyonsaba (No 13), Uwicyeza Pamela (No 29), Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21), Higiro Joally (No 15), Umutoni Olive (No 20), Mwiseneza Josiane (No 30).

Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019. Ibi birori bitegerejwe na benshi bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ubu abakobwa bose bari mu mwiherero i Nyamata

Akanyamuneza ni kose
Abakobwa babiri bari mu cyumba kimwe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger