AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2019: Annastacha yaraririye imbere y’abakemurampaka bamusomya ku mazi ngo areke ubwoba

Umukobwa witwa Annastacha Ashely ufite metero 1.70 n’ibiro 72 yageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka ubwoba buramurenga ananirwa no kuvuga bigera aho bamusomya ku mazi kugira ngo atuze.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza ubwo hakorwaga ijonjora ry’ibanze ku bakobwa biyandikishirije guhagararira umunjyi wa Kigali, uyu mukobwa yujuje ibisabwa ngo ahatanire n’abandi 28 guhagararira Umujyi wa Kigali.

Nkuko bisanzwe abakobwa bose baca imbere y’abagize akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo bitandukanye hanyuma uwitwaye neza agahabwa ‘Yego’, uwitwaye nabi agahabwa ‘Oya’ nyuma akanama nkemurampaka kagateranya amanota .

Ibibazo yabajijwe byari bisanzwe ariko ari gusubiza ubwoba bwamubanye bwinshi kuvuga biramunanira biba ngombwa ko bamuhumuriza bagera na ho bamuha amazi ngo asomeho nibura ubwoba bugabanyuke.

Annastacha yanahawe amahirwe yo kubanza agatuza mbere yo kugira ngo bakomeze bamubaze, ibi ni ubwa mbere byari bibaye kuva amajonjora y’ibanze yatangirira I Musanze tariki 5 Ukuboza.

Yihagazeho asubiza ibibazo yabazwaga adidimanga kubera ubwoba. Michelle Iradukunda , Mutesi Jolly na Uwase Marie France bose  bamuhaye ‘Yego’.

Luckman Nzeyimana wari umusangiza w’amagambo yamubajije impamvui yagize ubwoba bwinshi avuga ko ari ubwa mbere ageze imbere y’abantu n’abanyamakuru.

Yavuze ko yaje muri Miss Rwanda 2019 ababyeyi be babizi, yavuze ko agiye kwitoza kujya avugira mu ruhame bityo nabona amahirwe yo gukomeza ntazagire ubwoba.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger