AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2019: Abakobwa 5 batsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru-AMAFOTO

Urugendo rwo gutora umukobwa uzaba Miss Rwanda 2019 agasimbura Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018, rwatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru hatorwa abakobwa bagomba guhagararira iyi ntara.

Ijonjora ry’ibanze ryabereye mu mujyi wa Musanze aho abakobwa bose biyandikishirije guhagararira intara y’amajyaruguru bari bahuriye.

Nyuma yo guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye, Iradukunda Michelle w’umunyamakuru, Mutesi Jolly na Uwase Marie France bari bagize akanama nkemurampaka bavuze ko ubwiza bufite amanota  30,  ibitekerezo bifite amanota  40 hanyuma uburyo bagaragaye bikagira amanota 30.

Kuri iri jonjora ry’i Musamze abenshi bari abakobwa bari baturutse ahandi batahatuye ariko abiganje bari baturutse i Kigali.

Nyuma yo guteranya ibyo byose bemeje ko abakobwa batanu ari bo batsinze.

Teta Mugabo Ange Nicole wari wambaye nimero 2

Kabahenda Ricca Michaelle wari wambaye nimero 10

Gaju Anitha wari wambaye nimero 4

Ishimwe Bella wari wambaye nimero 9

Munezero Adeline wari wambaye nimero 6.

Nkuko bisanzwe bigenda, abakobwa bose babanje gupimwa ibiro byabo, uburebure bwabo no gusuzuma indangamanota zabo kugirango harebwe niba koko bararangije amashuri 6 yisumbuye kuko uwiyamamariza kuba Miss Rwanda agomba kuba yarize ayo mashuri.

Mu byagendeweho babatoranya, harimo kuba ari Umunyarwanda, kuba ari hagati y’ imyaka 18 na 24, kuba yararangije amashuri nibura yisumbuye, kuba azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, kuba Atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9, kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mugihe yatowe, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Mu ntara y’Amajyaruguru hari hiyandikishije abakobwa 25, kuri uyu munsi wa nyuma hiyongereyeho abandi 7 nkuko Joel Rutaganda ushinzwe itangazamakuru muri ibi bikorwa yabitangarije umunyamakuru wa TERADIGNEWS, ariko 15 ni bo bari bujuje ibisabwa.

Amazina y’ abakobwa 15 bari bujuje ibisabwa bagahatanira guhagararira intara y’ Amajyaruguru: 1 . Mujyambere Linda 2 . Wibabara Eunice 3 . Munezero Adeline 4 . Umutoni Gisele 5 . Umutesi Nadege 6 . Ishimwe Bella 7 . Gasana Isimbi Sandra 8 . Keza Yusla 9 . Teta Mugabo Ange Nicole 10 . Kabahenda Ricca Michaelle 11 . Sano Cynthia 12 . Umutoniwase Charlene 13 . Gaju Anitha 14 . Mukunzi Natasha 15 .Umugwaneza Henriette.

Abamaze kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda

Ukuboza 1993: Uwera Dalilah

2009: Bahati Grace

2012: Mutesi Kayibanda Aurore

2014: Akiwacu Colombe

2015: Kundwa Doriane

2016: Mutesi Jolly

2017: Iradukunda Elsa

2018: Iradukunda Liliane

Gaju Anitha ufite uburebure bwa 1.70m n’ibiro 52
Teta Mugabo Ange Nicole ufite uburebure bwa 1.74m n’ibiro 55
Munezero Adeline ufite uburebure bwa 1.71m n’ibiro 76 Kg
Ishimwe Bella ufite uburebure bwa 1.70m n’ibiro 58 Kg
Kabahenda Ricca Michaella ufite uburebure bwa 1.73m n’ibiro 59Kg
Twitter
WhatsApp
FbMessenger