Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Uko byifashe i Rubavu mu majonjora y’ibanze

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018, amajonjora y’ibanze yakomereje i Rubavu nyuma yuko ejo kuwa gatandatu yari ari mu karere ka Musanze hagatoranwamo abakobwa bagera kuri 6.

Abakobwa bari biyandikishije no bahagararire intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu karere ka Rubavu bari  cumi n’ umwe  bose ntabwo babonetse kuko hari umwe uwakoze impanuka bituma  yikura mu irushanwa hasigara icumi, mu abo  icumi babashije kwiyandikisha umunani nibo bageze ahabera irushanwa icyakoranabo ntibakomeza guhatana bose kuko hasigaye 7 nyuma y’uko umwe atari yujuje ibisabwa.

Abakobwa Biyandikishije bakuzuza ibisabwa bakaba bagiye guhangana ni

Uwimbabazi Aliance upima metero 1.70 n’ibiro 60

Gacukuzi Belyse upima metero 1.70 n’ibiro 54

Neema Nina upima metero 1.71 n’ibiro 54

Iradukunda Liliane upima metero 1.70 n’ibiro 57

Isimbi Chanelle upima metero 1.75 n’ibiro 60

Uwase Fiona upima metero 1.70 n’ibiro 55

Umukundwa Divine upima metero 1.78 n’ibiro 77

Mu mafoto rero dore uko igikorwa kiri kugenda dore ko abakobwa bari kugenda biyerekana ari nako babazwa ibibazo by’ubumenyi rusange.

Miss Rwanda 2018
Abagiye guhatana barabanza bakiyandika
Miss Rwanda 2018
Bari bagiye gupimwa ibiro
Miss Rwanda 2018
Yapimwaga uburebure bwe
Miss Rwanda 2018
Uyu yujuje uburebure se? reka ndebe nezaaaaaa!!!
Barabanza bakandika imyirondoro ya buri wese ugiye kurushanwa, izi ntoki nabanje kugira ngo ni umuzungu

Abagize akanama nkemurampaka ntabwo bigeze bahindurwa kuko abakoze mu karere ka Musanze ni nabo bakoze muri Rubavu aribo Sandrine Isheja ubakuriye afatanyije na Rwabigwi Gilbert na Higiro Jean Pierre.

Abagize akanama nkemurampaka
Miss Rwanda 2018
Nyuma yo gupimwa ibiro n’uburebure , batangiye irushanwa, hhhhhh iyi nseko!!!

Miss Rwanda 2018

Miss Rwanda 2018
Abakobwa b’imusanze bagarutse kuri mukorogo
Uyu yitwa Isimbi Chanelle
Uwase Fiona

Isimbi Shanel  abajijwe n’akanama nkemurampaka ibijyanye na hazaza he maze asubiza ko azaba umushoramari.

Isimbi Chanel

Uwimbabazi Aliance, ureshya na metero 1.70, agapima ibiro 60 yabajijwe ahantu heza yumva yarangira abasura Rubavu nk’agace keza k’ubukerarugendo asubiza agira ati “Hano ahanini abantu bose bahasura ntibataha batageze ku kiyaga cya Kivu, ni ahantu heza narangira abantu.”

Uwimbabazi Aliane

Gacukuzi Belyse, uyu we yatanze ibisubizo byanyuze akanama nkemurampaka  kubera ko yabashije kuvuga indimi zirimo Ikinyarwanda , Icyongerza ndetse  Isheja Sandrine yahise amubaza mu rurimi rw’Igifaransa nabwo asubiza adategwa yumvikanisha neza ko azi indimi mu buryo bunoze.

Miss Rwanda 2018
Aba nabo baje kwihera ijisho
Nubwo habura igihe gito agatanga iri kamba , Iradukunda Elsa nawe ari gukurikirana ibi bikorwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger