Imyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Habonetsemo undi mukobwa witwa Igisabo

Amarushanwa yo gushakisha uzaba Nyampinga w’u rwanda 2018, Miss Rwanda 2018,  yatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru maze abera mu Karere ka Musanze, muri aya majonjora y’ibanze ntagishya cyhabayemo uretse ko hanagaragayemo undi mukobwa ushobora kuzitwa Miss Igisabo.

Uyu witwa Umutoniwase Paula ni umukobwa waje aturutse mu mujyi wa Kigali ariko akaba yariyandikishirije mu ntara y’Amajyarugu byumwihariko mu karere ka Musanze, uyu mukobwa wanagaragaye mu bakobwa 6 batoranijwe mu bagomba gukomeza mu cyiciro gikurikiye ho yagiye y’itwa Igisabo na bammwe mubari bamuherekeje ndetse nawe ukabona aseka bitewe n’izina bari kumuhamagara.

Uyu mukobwa washimangiye ko nawe abona kwambara umwambaro wo kogana arukujya kure y’umuco nyarwanda yanahamije ko ubwiza atari amavuta benshi bakunze kwita mukorogo, ibi yabitangaje ubwo umunyamakuru wa Teradignews.rw yaramubajije uko abona igikorwa cyo kwisiga amavuta ahindura isura .

Yagize ati : Oya ubundi ubwiza ntabwo ari amavutantabwo ari mukorogo , oya , mukorogo ndayizi ariko kuyisiga kugirango ube mwiza ntabwo aribyo, ubwiza ni ku mutima.”

Nyuma yuko twari twumvise bamwe mu bamuherekeje bwamwita Igisabo, nanone umunyamakuru wacu yaramwegereye amubaza ibyiryo zina maze atangira agira ati:” Oya ntabwo ari njyewe witwa Igisabo, bariya ndabazi n’inshuti zanjye.”

Uwo wambaye nimero 11 niwe Igisabo nkuko bagenzi be babimwitaga

Umutoniwase kandi  ngo aramutse atowe akaba Nyampinga w’ u Rwanda yarwanya ibiyobyabwenge ndetse akanafasha abakobwa batwara inda zitateganyijwe abinyujije mu buryo bwo kubagira inama ngo badatwara izo nda.

Uyu niwe bitaga Igisabo Aba nibo batsinze ijonjora ry’Ibanze rya Miss Rwanda 2018

Abakobwa batsindiye kuzahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018 ni :

1 . Usanase Shamin Irene

2 . Umutoniwase Paola

3 . Ishimwe Belly Stecy

4 . Irebe Natasha Ursule

5 . Umuhoza Linda

6 . Ingabire Divine

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger