AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2017, uwa 2018 n’uwa 2019 bari kuzenguruka i Burayi bashaka abaterankunga

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda mu 2019 na Nimwiza Meghan ufite ikamba rya Miss Rwanda rya 2019 bari kugera mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bashaka abaterankunga babafasha mu mishinga yabo ndetse nabatera inkunga Miss Rwanda 2020.

Aba bakobwa uko ari batatu bahagurutse mu Rwanda bagiye i Bonn mu Budage kwitabira Rwanda day, bahise bakomeza urugendo rwabo bagera mu mijyi  itandukanye y’uburaya nka Paris mu Bufaransa ndetse na Bruxelles mu Bubiligi kubonana n’abafatanyabikorwa babo batashatse gutangaza amazina n’ibigo bakorera.

Nkuko bigaragara mu mafoto bashyize hanze, basuye ibice bitandukanye by’umujyi wa Paris harimo Stade ya Paris Saint Germain ikinamo abakinnyi batandukanye nka Neymar, Kylian Mbappé n’abandi, banasuye kandi ikibuga cy’ubwigenge cy’ubufaransa bari kumwe na Se wa Iradukunda Elsa.

Basuye umunara wa Eiffel Tower uri i Paris mu Bufaransa uhuruza ba mukerarugendo, uyu munara ufatwa nk’ikirango cy’u Bfaransa
Elsa n’umubyeyi we basuye Stade ya PSG
Miss Nimwiza Meghan
Iradukunda Liliane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger