AmakuruImyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yitandukanyije na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda

Bitandukanye nimyaka yashize, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa mu bikorwa bye ndetse no gushyira mu bikorwa umushinga yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda wo gurwanya agahinda gakabije gatera indwara yo mu mutwe.

Mu birori byabaye tariki ya 22 Gashyantare, Ni bwo Rwanda Inspiration Back Up yasoje urugendo rw’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 maze batangaza ko Nishimwe Naomie ari we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda nk’igihembo gikuru mu irushanwa ndetse yegukana n’ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ” Miss Photogenic”, uyu mukobwa yahise ahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka n’ibindi bitandukanye yagiye yemererwa.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020, uyu mukobwa w’imyaka 21 yashyize hanze, yavuze ko atazakorana na Management ya Rwanda Inspiration Back Up mu bikorwa bye nka Miss Rwanda ndetse no gushyira mu bikorwa umushinga we ahubwo ko we ubwe ari we uzahitamo abo bakorana.

Yagize ati “Ndashaka kumenyesha abantu ko Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, ari we ufite mu nshingano ibijyanye no gucunga inshingano ze, umushinga we, ibikorwa bitandukanye n’aho azagaragara nka Miss Rwanda 2020.”

Ibi ni bishya kubera ko byari bisanzwe bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahita ajya mu nshingano za Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, mu nshingano zabo habaga harimo gufasha Nyampinga watowe gukurikirana no gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse n’ibindi bikorwa aba agomba kugaragaramo.

Nishimwe Naomie yavuze ko ikimuteye kudakorana na Rwanda Inspiration Back Up ari ukugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe birimo kurwanya agahinda gakabije nk’uko yabivuze ubwo yari mu irushanwa.

Iki cyemezo cyafashwe kugira ngo yite ku mushinga we wo guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe nk’uko yawugaragaje ubwo yiyamamazaga. Yavuze ko kandi azakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko amategeko agenga Miss Rwanda abiteganya.

Bibaye mu gihe uyu mukobwa yavugishije benshi ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda aho bavugaga ko yinjiyemo kuri gahunda bitewe n’uko umuyobozi wo muri MTN yagaragaje ko amushyigikiye kandi nyamara yari mu baterankunga bakuru birushanwa.

Ni ku nshuro ya mbere Miss Rwanda atowe ariko ntakorane na Rwanda Inspiration Back Up kuva mu 2016 hatorwa Mutesi Jolly.

Mu 2015 ubwo hatorwaga Kundwa Doriane, nabwo habaye ubwumvikane buke hagati ye na Rwanda Inspiration Back Up bituma badakorana.

Itangazo yashyize hanze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger