AmakuruAmakuru ashushye

Miss Nimwiza Meghan yagaragaje amarangamutima ye kuri Mwiseneza Josiane

Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019, yagaragaje amaranga mutima ye ku nshuti ye Mwiseneza Josiane bamenyanye kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryabaye ikirangirire kurusha ayandi yose yabayeho mu Rwanda.

Mwiseneza Josiane na Nimwiza Meghan wegukanye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 babanye mu cyumba kimwe mu cyumweru cya nyuma bari mu mwiherero i Nyamata,ariko nyuma y’iri rushanwa ubushuti bwabo bwakomeje kwigaragaza kuko bahura kenshi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga yabo bashaka kugeza ku Banyarwanda.

Nimwiza Meghan abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,yavuze ko Mwiseneza Josiane ari inshuti nziza bahuye ndetse yishimira umubano wabo.

Yagize ati “Umwe mu bantu bafite umutima w’izahabu nsa.Kwiyoroshya kwawe kuranshimisha cyane buri gihe, bigatuma ngukunda cyane kandi buri gihe nshuti nziza.”

Nimwiza aherutse guhurira na Mwiseneza Josiane kuri Marriott Hotel ndetse iyi nshuro yaje ikurikira iyo bahuriye kuri Hotel Chez Lando we n’abandi bagenzi babo barimo na Miss Congeniality 2019,Uwase Muyango Claudine.

Ni mwiza Meghan yavuze ko Mwiseneza Josiane afite umutima mwiza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger