AmakuruImyidagaduro

Miss Mwiseneza yavuze uko byagenze ngo batumire Tiwa Savage mu gitaramo bazahuriramo-Video

Umuhanzikazi ukomeye muri Nigeria Tiwatope Savage-Balogun [Tiwa Savage] umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku mugabane wa Afurika, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyo kwishimana n’abafana ba Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane. Ni igitaramo cyiswe ‘Meet Josiane’.

Mu kiganiro twagiranye na Miss Mwiseneza yavuze ko Tiwa Savage yatumiwe n’umunyamideli Mimi Mirage uherutse no guha Mwiseneza amafaranga yo kugura imodoka yari yaramwemereye ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019. Iyi modoka ntabwo yari yayigura icyakora ngo iri hafi kuboneka ku buryo mu minsi mike araba ayifite.

Mwiseneza yakomeje avuga ko mu by’ukuri atari yabonana na Mimi imbona nk’ubone, kubera ko uyu munyamideli yitegura kuza mu Rwanda, yatumiye Tiwa Savage kugira ngo bazabonane habaye igisa nk’igitaramo.

Miss Josiane yagize ati ” Ntabwo Mimi Mirage turabonana amaso ku maso, ari gutegura urugendo rwo kuza, ntabwo yaza gutyo gusa bisanzwe, mu rwego rwo kuza yatumiye Tiwa Savage , asanzwe ari inshuti na Mimi yemeye ko azaza. Kubera ko hari byinshi biba bikenewe mu rugendo kandi bikaba bitaraboneka, ntabwo twari twemeza itariki gusa ni vuba”

Yanavuze ku bazungu bari baturutse muri Canada baherutse kuza kumureba i Kigali, yavuze ko ari umushinga w’igihe kirekire bemeranyijwe ahanini ujyanye no kurwanya igwingira ry’abana, ntabwo yari yatangira kuwushyira mu bikorwa kubera ko utari wemerwa mu mategeko ngo atangire awukoreho.

Miss Josianne yanavuze ko abakobwa bahataniraga ikamba basa naho batandukanye batakigira aho bahurira kubera ko bamwe bari ku ishuri abandi bari mu mirimo icyakora ngo hari groupe ya Whatsapp bahuriramo.

Tiwa Savage utegerejwe i Kigali ni umuhanzikazi ukomeye wanize iby’umuziki mu ishuri rya Berklee mu Bwongereza.

Afite umwana umwe w’umuhungu yabyaranye na Tunji Balogun bashakanye mu 2013, mu 2016 barananiranwa buri wese aca ukwe. Aririmba Afropop, R&B na Soul.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Miss Mwiseneza Josianne

https://www.youtube.com/watch?v=MNM6iVz5plw

Tiwa Savage utegerejwe i Kigali

Reba hano indirimbo aherutse gushyira hanze 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger