Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Mwiseneza Josianne yashyizeho irushanwa rye

Miss Popularity 2019, Mwiseneza Josianne, agiye gutegura irushanwa rye ryo gusiganwa ku magare rizitabirwa n’abakobwa rikabera mu ntara y’Iburasirazuba.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yemereye Teradignews ko ubu ari gutegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizitabirwa n’abakobwa gusa.

Ati “Ubu imyiteguro y’iryo rushanwa nyigeze kure, nateganyije ko rizabera mu ntara y’ Iburasirazuba kuko ariho heza ku magare kandi hakunze no kuva abahanga mu kunyonga igare”.

Uyu mukobwa ubu ngo ari gushaka abazamufasha muri iki gikorwa kugira ngo kizagende uko abiteganya.

Igihe kizabera nacyo ngo kizagenwa n’ubushobozi kuko ari gushaka abaterankunga b’uyu mushinga  we. Iri rushanwa rizatangirwamo ubutumwa bw’ingirakamaro ku mibereho myiza y’abaturage.

Intego ye ngo ni ugukomeza gutinyura abakobwa cyane cyane abo mu bice by’icyaro bakumva ko nabo bashoboye.

Miss Mwiseneza Josianne yabaye Miss Popularity 2019 abikesha umubare w’abafana benshi bamushyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 haba mu Rwanda ndetse no hanze.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger