Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Mwiseneza Josianne yahawe imodoka yemerewe

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 (Miss Popularity), Mwiseneza Josianne yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka yari yaremerewe n’umunyamideli Mimi Mirage uba i Burayi.

Ibahasha irimo amafaranga yo kugura iyi modoka yemerewe yayishyikirijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gashyantare 2019, Miss Mwiseneza yashyikirijwe amafaranga atatangajwe umubare yo kugura imodoka ndetse hemezwa ko izahita igurwa bidatinze.

Icyakora ntabwo Mimi Mirage yari ahari ahubwo yayihawe nuwo yatumwe. Abajijwe amafaranga ahawe uko angana , Mwiseneza yavuze ko atazi umubare biramusaba kugera mu rugo akareba uko angana.

Mwiseneza Josianne mu biganiro yagiranye na Teradignews yavuze ko mu mahitamo afite yo kugura imodoka ari Toyota bikaba akarusho ifite irangi ry’umukara.

Sheki Miss Mwiseneza yashyikirijwe yayakiriye mu gikorwa cyabereye mu iduka ry’imyenda n’inkweto rizwi nka MIMI’z mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya MIC (Muhima Investimeny Corporation) rya Mimi Mirage wayimwemereye.

Mbere gato y’uko ashyikirizwa iyi bahasha , yari yabwiye umunyamakuru wa Teradignews ko biramutwara hafi icyumweru ashakisha imodoka yagura nyuma agahita atangira kwiga gutwara imodoka akanashaka perimi.

Ibahasha irimo amafaranga yahawe

Yari yaherekejwe na musaza we

Abantu bari banyotewe kubona Miss Popularity Mwiseneza Josianne

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger