AmakuruImyidagaduro

Miss Mwiseneza Josiane yapfushije umubyeyi

Miss Mwiseneza Josiane wamenyekanye binyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ubwo yambikwaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe  cyane, kuri ubu uyu mukobwa yagize ibyago, yapfushije Se wari umaze igihe aba mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’iwabo kwa Josiane mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi  aho nyakwigendera yari yubatse n’umuryango we, Se wa Josiane  ngo  yari amaze iminsi abarizwa muri Uganda ari naho yaguye.

Sunday Justin, Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane, yatangaje ko Se wa Mwiseneza Josiane, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019.

Umuryango wa Miss Mwiseneza Josiane utegereje ko umubiri wa Se ugezwa i Rubengera bakamusezeraho bwa nyuma,  gusa  ngo ibi  byatunguranye cyane kuko bose  nta muntu wamuherukaga ndetse magingo aya ntawuramenya icyaba cyamwishe.

Miss Mwiseneza Josiane yatwaye ikamba ry’umukobwa ukunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. We n’umuryango we batuye Mu mudugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Mwiseneza Josiane Miss Popularity 2019

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger