AmakuruImyidagaduro

Miss Muyango Claudine yagaragaje ibyishimo nyuma yo kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves (Amafoto)

Nyuma y’iminsi 6 Miss Muyango Claudine amaze yibarutse imfura ye na Kimenyi Yves yerekanye amarangamutima n’ibyishimo , ndetse we ahamya ko ari ibyishimo byinshi mu muryango we.

Miss Muyango Claudine, mu minsi Itandatu ishize, yibarutse imfura ye y’umuhungu na Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi ndetse akaba n’umunyezamu w’ikipe y’urucaca, Kiyovu Sports, ikunzwe n’abatari bake.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho yashyize kuri ‘status ’ ye Instagram , yashyizeho ubutumwa buherekejwe n’indirimbo yerekanaga ko anyuzwe, agira ati: “Meze neza nka gutya.’’ Nyuma y’ubwo butumwa, yashyizeho indi foto y’umwana we w’imfura aryamye, agaragaza intoki ze.

Miss Muyango kandi waciye amarenga y’amazina bise umwana wabo, yanditse amagambo atatu arimo KMY, maze abaza abakunzi be uri bumenye amazina y’umwana wabo.

Miss Muyango kandi, abinyujije kuri Instagram nanone yongeye kwerekana amarangamutima ye, maze ashyiraho intoki z’umwana we, maze agira ati: “Tariki 29 Kanama 2021. Mana ndagushimiye, Inkuru ndikuyihina.’’

Ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, nibwo Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo y’umuhungu.

Ku itariki 30 Kanama 2021 mu gitondo cyo ku wa mbere, Kimenyi Yves yashyize ifoto kuri konti ye ya Snapchart, afashe ikiganza cy’imfura ye y’umuhungu, maze yandikaho amagambo ashimira Imana cyane. Muri ayo magambo yashyize kuri Snapchart yagize ati: “Utagushima yaba yitwa uwa nde, nyemerera ngushime Data.’’

Muyango Claudine yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi Yves, mu birori byitabiriwe na barumuna be (Muyango) ndetse na bakuru be. Nk’uko byagaragaraga ku mutsima (Cake), hari handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w’umuhungu. Muri ibyo birori, Muyango n’umuryango we bari bishimiye cyane umwana w’umuhungu Muyango yiteguraga kwibaruka.
Izina ry’umwana wa Kimenyi na Muyango harimo amagambo KMY

Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by’isabukuru y’umukunzi we, amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we w’igihe kirekire, Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger