AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Joly yasuye Diamond Platnumz mu biro bye (+AMAFOTO)

Miss Mutesi Joly urikumara minsi muri Tanzania aho yagiye muri Kamena uyu mwaka, akomeje kugenda ahura n’abantu batandukanye mu kwagura amasoko y’ibikorwa bitandukanye akora.

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 yasuye umuhanzi Diamond Platnumz baganira ku bufatanye mu irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Miss Jolly a binyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, yasuye Diamond Platnumz mu biro bye kugira ngo baganire ku bufatanye Wasafi Media ishobora kugira n’irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Jolly avuga ko kuba yahuye na Diamond bakaganira ari igikorwa cyiza kigaragaza ko ibyo baganiriye bishobora gutanga umusaruro mwiza.

Uyu mukobwa aherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, ari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021.

Jolly yashimiye uyu muyobozi wa Wasafi media group amubwira ko abakunzi be bazanezezwa no kubona ubu bufatanye niburamuka bwemejwe.

Iri rushanwa rya Miss East Africa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’u Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera muri Nzeri uyu mwaka.

Byitezwe ko irushanwa rya Miss East Africa rizitabirwa n’abakobwa barimo abo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Zambia, Zimbabwe, ibirwa bya Comoros, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Madagascar n’abandi.

Nyuma y’imyaka iryo rushanwa ry’ubwiza ritaba noneho ryagarutse, itsinda ry’abaritegura rikavuga ko ubwo ryashyizemo n’urubyiruko, nta kabuza rizagenda neza.

Mu Banyarwandakazi bigeze kwitabira iryo rushanwa harimo Cynthia Akazuba, wanegukanye ikamba muri 2009 ndetse na Neema Umwali waryegukanye muri 2012.

Mutesi Jolly yabaye Miss Rwanda 2016 ku myaka 20, akaba icyo gihe yarasimbuye kuri uwo mwanya Doriane Kundwa.

Mu gihe yari agifite ikamba, Mutesi ni we wa mbere wahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’isi (Miss World Beauty Competition) n’ubwo ataryegukanye.

Miss Mutesi Jolly na Diamond Platnumz ku biro bya Wasafi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger