AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yavuze ibidasanzwe yabonye kuri Diamond Platnumz ubwo bahuraga bagasangira

Miss Rwanda wa 2016 Mutesi Jolly ukubutse muri Tanzania mu gikorwa cyo gutegura Miss East Africa 2021 yahishuye bimwe mu biganiro by’ibanga yagiranye na Diamond Platnumz.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 18 Kanama 2021, Miss Jolly abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yavuze ko yasuye Diamond Platnumz mu biro bye kugira ngo baganire ku bufatanye Wasafi Media ishobora kugira n’irushanwa rya Miss East Africa 2021.

Jolly avuga ko kuba yahuye na Diamond bakaganira ari igikorwa cyiza kigaragaza ko ibyo baganiriye bishobora gutanga umusaruro mwiza.

Miss Jolly Mutesi kuri ubu ari mu Rwanda aganira n’ibitangazamakuru bitandukanye yatangaje bimwe mubyo yahuye nabyo murugendo rwe mu gihe amaze muri Tanzania .

Jolly yatangaje ko umunsi umwe ubwo yari ari gusangira na Diamond Platnumz yamubwiye ko yifuza kugira umugore w’umunyarwandakazi.

Miss Jolly yagize ati:”Diamond Platnumz mu kiganiro twagiranye turi gusangira amafunguro yambwiye ko yifuza umugore w’umunyarwanda cyane”.

Mutesi Jolly yanahishuye ko atigeze abona Diamond Platnumz asoma ku nzoga habe nagato. “….anyway Pepsi nta bisindisha nigeze mbona anywa”.

Jolly akomeza avuga ko uyu muhanzi yasanze hanze y’umuziki ari umuntu utuje ucisha make cyane.

Ikindi kintu Jolly yabonye no uko muri Tanzania rimwe na rimwe bumva umuziki wo mu Rwanda .

Ati:”Ahantu twari turi hari muri Rasitora, twakinnye indirimbo z’abahanzi nyarwanda mbona barazikunze iza ba Bruce Melodie, Davis D ,Meddy n’abandi nabonye bazizi.”

Miss Jolly Mutesi uri gutegura irushanwa rya Miss East Africa yanakomoje ku mbogamizi zinyuranye ari guhura na zo muri uru rugendo yatangiye nk’umuyobozi wungirije w’irushanwa.

Zimwe mumbogamizi yahuye nazo harimo kuba ari umunyarwandakazi.

Aha yagize ati “Buriya gukora nk’Umunyarwanda ni ibintu bigora cyane, ubuyobozi bwacu hari ibyo bwakoze ku buryo iyo ugiye ahandi ikintu cya mbere bavuga ari ubuyobozi bw’u Rwanda, baba bakwitezeho ko ukora nk’ibyo ubuyobozi bwanyu bukora, mfite gukora ibyo nsabwa ariko noneho bikaba akarusho ko ngomba kubikora nk’umunyarwandakazi.”

Miss Jolly Mutesi yavuze ko buri munyarwanda ugiye hanze y’igihugu aba afite ideni ryo gukora neza ibyo agiyemo agahesha ishema igihugu cye n’ubuyobozi bwe.

Ikindi yavuze kimugora ni ugukorera mu gihugu kitari icye kandi ari we ugomba gufata ibyemezo, ariko kandi akaba akorana n’abantu bamuruta ariko bo bari iwabo.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss East Africa ryatangiye kwakira abakobwa bari kwiyandikisha banyuze kuri ‘www.MissEastAfrika.org’.

Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2016 yasuye umuhanzi Diamond Platnumz baganira ku bufatanye mu irushanwa rya Miss East Africa 2021.
Jolly kuri ubu ni Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa, yari muri Tanzania kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2021.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger